Abakozi ba R-Switch Ltd bunamiye Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Mbere yo gusura ibice bigize Urwibutso rwa Ntarama, basobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko mu duce tuhegereye.

Babwiwe uburyo by'umwihariko Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Ntarama, kuri ubu yagizwe urwibutso, bishwemo abagera ku 2000 abandi bagerageje guhungira mu rufunzo rw'ahitwa i Cyugaro ahazwi nka CND batazwi umubare na bo baricwa.

Mukabuzi Angelique yatanze ubuhamya avuga uburyo ku wa 15 Mata 1994 yarokokeye mu Kiliziya ya Ntarama, nyuma yo gutemwa, agakomeretswa ku buryo bw'indengakamere, abicanyi bagakeka ko yapfuye, mu gihe bari bahahungiye ari benshi bari baziko ntawabicira mu nzu y'Imana.

Yavuze ko muri Kiliziya ya Ntarama yahaburiye umwana we w'imfura n'abandi bo mu muryango we, nyuma agenda yihisha ahantu hatandukanye we n'abo bari basigaranye barimo umugabo we n'umwana yari ahetse mu mugongo, gusa na bo ntibabashije kurokoka asigara wenyine.

Mukabuzi yavuze ko mu matariki ya mbere ya Gicurasi 1994 ari bwo yaje guhura n'Inkotanyi ziramutabara, ubu akaba yariyubatse abifahijwemo na Leta yakomeje kubitaho ibagarurira icyizere cyo kubaho.

Umukozi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Evode Ngombwa yabwiye abakozi RSwitch Ltd by'umwihariko urubyiruko kurushaho gukaza ingamba mu guhangana n'abari mu mahanga bagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abasaba ko bakomeza kurwanya ingengabitekerezo yayo.

R-Switch igaragaza ko yiyemeje gutoza urubyiruko amateka, cyane cyane muri iki gihe abahakana Jenoside bakajije umurego ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo abakozi ba RSwitch bari bagiye gushyira indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Hashyizwe indabo ku mva ishyinguwemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe i Ntarama
Abakozi ba R-Switch berekeza ku mva rusange ishyinguwemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakozi ba R-Switch basobanuriwe uko Jenoside yateguwe i Ntarama ikanashyirwabikorwa
Angelique Mukabuzi yatanze ubuhamya avuga uburyo ku wa 15 Mata 1994 yarokokeye muri Kiliziya ya Ntarama, nyuma yo gutemwa, agakomeretswa ku buryo bw'indengakamere
Evode Ngombwa yasobanuriye abakozi ba R-Switch Ltd amateka Urwibutso rwa Ntarama rubumbatiye
Evode Ngombwa yabwiye abakozi R-Switch Ltd kurushaho gukaza ingamba mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Basuye Imva ishyinguwemo umubyeyi wiciwe muri Kiliziya ya Ntarama nk'ikimenyetso cy'ababyeyi bose bishwe urw'agashinyaguro
Basobanuriwe amateka y'iyi nzu yatwikiwemo Abatutsi muri Jenoside mu 1994
Abakozi ba R-Switch bari kwinjira muri Kiliziya ya Ntarama yagizwe Urwibutso, kugira ngo bahasure banasobanurirwe ubwicanyi ndengakamere bwahakorewe
Abakozi ba R-Switch Ltd bari kwerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruri i Bugesera
Abakozi ba R-Switch bari gushyira indabo ku mva zishinguwemo Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-r-switch-ltd-bunamiye-abatutsi-bashyinguwe-mu-rwibutso-rwa-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 26, June 2025