
Mbere yo gusura ibice bigize Urwibutso rwa Ntarama, basobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko mu duce tuhegereye.
Babwiwe uburyo by'umwihariko Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Ntarama, kuri ubu yagizwe urwibutso, bishwemo abagera ku 2000 abandi bagerageje guhungira mu rufunzo rw'ahitwa i Cyugaro ahazwi nka CND batazwi umubare na bo baricwa.
Mukabuzi Angelique yatanze ubuhamya avuga uburyo ku wa 15 Mata 1994 yarokokeye mu Kiliziya ya Ntarama, nyuma yo gutemwa, agakomeretswa ku buryo bw'indengakamere, abicanyi bagakeka ko yapfuye, mu gihe bari bahahungiye ari benshi bari baziko ntawabicira mu nzu y'Imana.
Yavuze ko muri Kiliziya ya Ntarama yahaburiye umwana we w'imfura n'abandi bo mu muryango we, nyuma agenda yihisha ahantu hatandukanye we n'abo bari basigaranye barimo umugabo we n'umwana yari ahetse mu mugongo, gusa na bo ntibabashije kurokoka asigara wenyine.
Mukabuzi yavuze ko mu matariki ya mbere ya Gicurasi 1994 ari bwo yaje guhura n'Inkotanyi ziramutabara, ubu akaba yariyubatse abifahijwemo na Leta yakomeje kubitaho ibagarurira icyizere cyo kubaho.
Umukozi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Evode Ngombwa yabwiye abakozi RSwitch Ltd by'umwihariko urubyiruko kurushaho gukaza ingamba mu guhangana n'abari mu mahanga bagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abasaba ko bakomeza kurwanya ingengabitekerezo yayo.
R-Switch igaragaza ko yiyemeje gutoza urubyiruko amateka, cyane cyane muri iki gihe abahakana Jenoside bakajije umurego ku mbuga nkoranyambaga.













