Trump agiye gushyiraho imisoro izahindura ubucuruzi mpuzamahanga ku Isi - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ntabwo iki ari icyemezo gitunguranye kuko kuva yatangira kwiyamamaza, Trump yakomeje guca amarenga akavuga ko uko bizagenda kose, azongera imisoro y'ibicuruzwa byinjira muri Amerika, akayinganisha n'imisoro icibwa ibicuruzwa bituruka muri Amerika, byinjira mu bindi bihugu.

Amerika ni cyo gihugu cyakira ibicuruzwa byinshi bituruka hanze yayo ku Isi, aho mu 2023, cyakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari ibihumbi 3,17$ biturutse hirya no hino ku Isi. Ikurikirwa n'u Bushinwa bwakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 2,68$, u Budage bukaza ku mwanya wa gatatu, aho bwakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 1460$.

Uretse kuba Amerika ari igihugu gikize, aho abaturage bacyo bafite ubushobozi bwo guhaha buri hejuru, iki gihugu kinafite imisoro mito ugereranyije n'ibindi bihugu, bikaba imwe mu mpamvu ituma cyakira ibicuruzwa byinshi biturutse hanze.

Nk'ubu ku mpuzandengo, Amerika ishyira umusoro wa 3,3% ku bicuruzwa byinjira muri icyo gihugu. Icyakora u Burayi bushyiraho umusoro wa 5% ku bicuruzwa bituruka muri Amerika, u Bushinwa bugashyiraho 7,5%. Koreya y'Epfo yaka umusoro wa 13% ku bicuruzwa bituruka muri Amerika, u Buhinde bagashyiraho 17%.

Nubwo imiterere y'imisoro Trump ari bushyireho itazwi neza, ikizwi cyo ni uko ishobora kungana n'iyo ibindi bihugu bica ibicuruzwa bituruka muri Amerika. Nk'urugero, Amerika ishobora gushyiraho umusoro wa 17% ku bicuruzwa bituruka mu Buhinde, iyi politiki ikaba izwi nka 'reciprocal.'

Ku rundi ruhande, birashobora ko Trump yashyiraho umusoro wa 20% ku bicuruzwa byose byinjira muri Amerika, ibihugu bikazagenda birutanwa bitewe n'impamvu runaka. Uyu musoro ngo waba ugamije kuziba icyuho kizasigara mu ngengo y'imari ya Amerika, dore ko Trump yahize kugabanya imisoro ku baturage binjiza amafaranga make.

Mu gihe iyo misoro yayigabanya, imisoro yakwa ibicuruzwa bituruka mu mahanga yaziba icyo cyuho, uretse ko abahanga mu bukungu bavuga ko ibi bishobora kongera ibiciro, bikarangira ikiguzi cy'ubuzima gihenze kurushaho, bigatuma abaturage binjiza make barushaho kujya mu makuba.

Hagati aho, ibigo by'ubucuruzi hirya no hino byatangiye kwitegura iby'iyi misoro mishya, aho bimwe byanamaze gukora ubushakashatsi bwo kureba igiciro bizongera ku bicuruzwa byabyo, mu gihe byaba bishyiriweho imisoro.

Michael DiMarino uyobora ikigo cya Linda Tool, yavuze ko ibiciro by'ibikoresho bikenerwa n'inganda zo muri Amerika bishobora guhenda, bityo n'ibiciro by'ibikorerwa muri Amerika bikazamuka.

Biramutse bigenze gutyo, yavuze ko "Ibiciro nibizamuka ku bicuruzwa byanjye, nzazamura ibiciro byishyurwa n'abaguzi."

Byitezwe ko mu gihe Trump yazamura umusoro ku nganda z'imodoka mu Burayi, zishobora gutakaza 20% by'inyungu yabo, mu gihe abagera ku bihumbi 25 bashobora kubura akazi.

Ibihugu bimwe na bimwe byatangaje ko byiteguye kongera umusoro ku bicuruzwa bituruka muri Amerika, ibi byose bikaba bishobora kuzamura ibiciro muri rusange.

Imisoro ya Amerika izahindura ibintu ku rwego rw'Isi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trump-agiye-gushyiraho-imisoro-izahindura-ubucuruzi-mpuzamahanga-ku-isi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 18, June 2025