Monica Geingos yakiriwe nk'Umuyobozi w'Icyubahiro wa Kepler College - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Monica Geingos ni Madamu wa nyakwigendera Hage Geingob wabaye Perezida wa Namibia, aho yashimangiye ko uburezi ari inkingi ikomeye y'iterambere, bityo ko azashyira imbaraga mu guharanira uburezi bufite ireme kandi buharanira impinduka mu iterambere rya Afurika muri rusange.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetse ya Kepler College, Prof. Charles Murigande, yavuze ko kugira Monica Geingos nk'Umuyobozi w'Icyubahiro ari iby'agaciro gakomeye kandi ko afite ubwenge bw'Imana.

Ati 'Ni umugore wubashywe cyane, umuhanga ukomeye wize amategeko ari no mu bintu by'ishoramari muri Namibia.'

Yakomeje ati 'Turumva azatugira inama nziza, azanavugira iyi kaminuza aho azaba ari. Iyi ni kaminuza yigenga yishakamo ubushobozi, igashaka ubushobozi hirya no hino kugira ngo ishobore gukora imirimo ishinzwe gukora. Rero kugira abantu nk'abo bafite ibyo bagezeho, bafite ijwi ni ibintu byiza cyane.'

Prof. Murigande yagaragaje ko Kepler College itomboye kuba igize umuyobozi ufite ubuhanga n'ubwenge buturuka ku Mana.

Ati 'Ni umuntu wuzuye ubwenge, yuzuye ubwenge bw'Imana. Rero turatomboye nka Kepler College kubona umuyobozi nk'uyu.'

Monica Geingos yagaragaje ko uburezi ari intwaro ikomeye ishobora kwifashishwa mu kugena ahazaza heza n'iterambere ry'ubukungu.

Ati 'Uburezi ni intwaro ikomeye dushobora kwishingikirizaho mu kugena ahazaza hacu kandi muzi ko Isi igenda ihinduka ku muvuduko udasanzwe. Biradusaba umuyobozi mushya w'umunyafurika ufite indangagaciro nzima, nizerera mu mbaraga z'urubyiruko rwa Afurika kandi hakenewe kurwubakira imbaraga, tukaruha ibikoresho n'ubumenyi birufasha mu gutegura ahazaza.'

Yashimangiye ko urugendo rw'u Rwanda rwo kongera kwiyubaka ari isomo rikomeye.

Ati 'Dushobora kurebera ku rugendo rw'u Rwanda rwiyubatse ruva ku busa rukagera aho rugeze uyu munsi, rutwigisha isomo ry'ingenzi.'

Yashimangiye ko uburezi bwa Afurika bukwiye kugendera ku ndangagaciro yo guharanira igishobora kunogera Abanyafurika aho kunezeza ab'ahandi.

Ati 'Tugomba gukora ibikwiriye umugabane wacu, kandi iyi ni yo mbaraga y'inkuru yacu. Uba inkuru uvuga kuri wowe ubwawe. Ni yo mpamvu ari ingenzi kwirinda imitekerereze ishaje. Umutwe ushonje, ushishikajwe no kwiga muri kaminuza nto uzahora utsinda umutwe wuzuye ubwirasi n'ubwibone muri kaminuza ikomeye. Ingano yacu ni zo mbaraga zacu, turi umubare munini twibanda ku bikorwa bifatika.'

Yakomeje ashimangira ko Kepler itashyiriweho kwigisha abantu no kurema abakozi gusa, ahubwo igamije guhanga abacurabwenge bahanga ibisubizo bikenewe ku bibazo bya Afurika.

Ati 'Kepler si ishuri gusa, ni ahatangirwa amahugurwa y'icyiciro gishya cy'abayobozi b'Abanyafurika b'inyangamugayo kandi bahindura ibintu. Imbaraga nyazo zituruka ku burezi buhindura imitekerereze, ari na yo mpamvu Kepler ishishikajwe no kurenga imbibi no guhuza umugabane wose.'

Yakomeje ati 'Umukobwa wo muri Kigali n'umuhungu wo mu nkambi y'impunzi bombi bagomba kwibonamo abashobora gukemura ibibazo bya Afurika mu bihe biri imbere. Umugabane wacu ukeneye abayobozi ku nzego zose.'

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yashimye uruhare rwa Kaminuza ya Kepler mu gutanga uburezi bufite ireme.

Yashimangiye ko Minisiteri y'Uburezi izakomeza gukorana bya hafi n'iyo kaminuza mu rwego rwo kugera ku ntego yiyemeje yo gutanga uburezi bufite ireme kandi buzana impinduka nziza muri sosiyete.

Monica Geingos ni we ubaye Umuyobozi w'Icyubahiro wa mbere wa Kepler College.

Kepler yatangiye mu 2004 yitwa Orphans of Rwanda, mu 2008 iza guhindurirwa izina iba Generation Rwanda, ari gahunda igamije gufasha abana n'abahanga bo mu miryango itishoboye, kwiga mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda.

Mu 2013 yahinduye imikorere, itangiza gahunda yari itegerejweho gufasha abanyeshuri barangiza amasomo kugira amahirwe menshi yo kubona imirimo.

Nibwo yasinyanye amasezerano na Southern New Hampshire University (SNHU), itangira gufasha abanyeshuri bayo kubona impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri cya kaminuza.

Mu 2022 Guverinoma yemereye Kepler College gukorera mu Rwanda nka kaminuza yigenga, nyuma y'igihe ikora nka gahunda y'amasomo ifasha abanyeshuri guhabwa impamyabumenyi muri Southern New Hampshire University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Munyampenda Nathalie na Monica Geingos bahuje urugwiro bigaragara
Abanyeshuri bahagarariye abandi bafashe ifoto y'urwibutso
Abanyeshuri bahagarariye abandi bafashe ifoto y'urwibutso
Akanyamuneza kari kose hagati y'Umuyobozi mushya, Prof. Murigande ndetse na Nathalie Munyampenda
Akanyamuneza kari kose hagati y'Umuyobozi mushya, Prof. Murigande ndetse na Nathalie Munyampenda
Abayobozi ba Kepler College bafata ifoto na Monica Geingos
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kepler, Munyampenda Nathalie, yishimiye umuyobozi mushya
Abayobozi bo muri za Kaminuza zinyuranye zo mu Rwanda bari bitabiriye
Ubwo Prof. Charles Murigande yahaga Monica Geingos ikirango cya Kepler College
Monica Geingos yakiriwe nk'Umuyobozi w'Icyubahiro wa Kepler College na Prof. Charles Murigande
Monica Geingos yakiriwe nk'Umuyobozi w'Icyubahiro wa Kepler College
Umuyobozi Mukuru wa Kepler College, Prof. Baylie Damtie Yeshita, yavuze ko uyu muyobozi mukuru azagira uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa cyo kwakira Monica
Monica Geingos yavuze ko uburezi ari inkingi ikomeye y'iterambere
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yashimye umusanzu wa Kepler College
Prof. Murigande Charles yashimangiye ko Monica Geingos afite ubwenge bw'Imana
Abanyeshuri bo muri Kepler College bagaragaje impano mu mbyino gakondo

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/monica-geingos-yakiriwe-nk-umuyobozi-w-icyubahiro-wa-kepler-college

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)