
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio/Tv10 kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, agaruka mu buryo burambuye ku byaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye mu Cyumweru cy'Icyunamo kuva tariki 7 Mata kugeza tariki 13 Mata 2025.
Dr. Murangira yavuze ko Kwibuka ari inshingano za buri munyarwanda ariko 'ntawe ubihatirwa'. Avuga ko mu gihe cyo kwibuka hari Dj w'umunyarwanda wagiye muri Uganda acurangirayo, nyuma asakaza ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yahagiriye ibihe byiza.
Ati "Iyo ugenda ugacuranga ntakibazo. Ariko gufata (amashusho) werekana ko warimo ucuranga wishimisha (usepera) kwa kundi kwabo akabishyira ku mbuga azi ko akurikirwaho n'abanyarwanda, hari abo yakomerekeje. Nacyo ni igikorwa cy'ububwa."
Dr. Murangira yavuze ko buri munyarwanda wese akwiye kugira uruhare mu kubaka u Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo zikurura amacakubiri n'ibindi. Ati "Ni twebwe bifitiye inyungu kurusha undi wese uri hanze."
Akomeza ati "Niba rero wumva ngo mu kwa Kane (Mata) kuko ngo mu Rwanda nta hantu bari gucuranga ugasimbuka hariya, wakumva hano ngo ibitaramo biraje ukongera ukagaruka, biragayitse."
Murangira ntiyavuze mu izina rya Dj wakoze ibi, ariko yamusabye kuzafata umwanya agasaba imbabazi Abanyarwanda.
Ati "Nubwo utabona itegeko ryamuhaka ariko biragayitse, yumve ko tumugaye. Ntabwo umuntu nk'uriya w'icyitegererezo ariwe wagakoze biriya. Bikorere iyo ng'iyo ntawe ukeneye no kubimenya. Ariko reka kubigarura ngo ubipositinge (ubishyire ku mbuga zawe) abandi bari kwibuka, barababaye, wowe uragaragaza ko uri gusepera (kwishimisha) muri ariya mafuti. Ni ibintu bigayitse. Nawe azafate umwanya asabe Abanyarwanda imbabazi."
Yavuze ko ari ubugwari kuba umuntu yakwishimana n'Abanyarwanda akabacurangira mu bihe bisanzwe, hanyuma byagera mu gihe cyo Kwibuka akabatera umugongo.
Ati "Niba ushobora kuza hano ukishima ukavanga imiziki kuko iki gihugu kimeze neza, igihe cyo Kwibuka ntiwifatanye n'abantu wirukanke, ni ubugwari.'

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB Dr. Murangira B. Thierry yagaye Dj wagiye gucurangira muri Uganda akanasakaza ibihe yahagiriye, mu gihe abandi bari mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi