
Dr. Murangira yabitangaje mu kiganiro 'Zinduka' yagiranye na Radio/Tv10 kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025 cyagarutse ku byaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye mu Cyumweru cy'icyunamo.Â
Yavuze ko hakiriwe dosiye ku byaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano nayo ndetse n'ibyaha byivangura no gukurura amacakubiri zingana na 82.
Yavuze ariko ko amadosiye y'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano nayo yo ubwayo ni 76. Ni mu gihe amadosiye y'ibyaha by'ivangura no gukurura amacakubiri yabonetse ari 6, iyo ubiteranyije biba 82. Abakekwa bose ni 87.
Mu Cyumweru cy'Icyunamo, harimo bamwe mu bantu bazwi bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga batambutsa ubutumwa butavuzweho, aho bamwe bagaragaje ko ari ingengabitekerezo ya Jenoside babibye.
Ku wa 7 Mata 2025, Teta Sandra yanditse ubutumwa bugira buti 'Turibuka umubare munini w'Abatutsi bishwe ariko n'Abahutu n'abandi batemeranyaga na Jenoside.'
Nyuma y'amasaha make yanditse ubundi butumwa asaba imbaazi, ati 'Ndasaba imbabazi ku butumwa bwabanje bujyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Nabukuye ku rubuga (website) runaka. Icyakora nifatanyije n'Abanyarwanda bose. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntizongere ukundi.'
Ni mu gihe Nyaxo nawe ku wa 12 Mata 2025, yasohoye ibaruwa asaba imbabazi nyuma y'uko agaragaye ku rubuga rwa Tik Tok atera urwenya kandi mu gihe cy'Icyunamo.
Yagize ati'Aka kanya nje hano gusaba imbabazi abantu mwese mwari munkurikiye kuri live nakoze ku wa 11 Mata 2025 Saa Tatu z'ijoro, kuri Tik Tok aho njye na bagenzi banjye twari kumwe tuvuga ibintu bitajyanye n'ibi bihe turimo byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.'
Uyu munyarwenya yakomeje asaba imbabazi ati 'Nsabye imbabazi Abanyarwanda mwese muri rusange cyane cyane abo byakomerekeje, ndashishikariza urubyiruko n'ibyamamare gukoresha imbuga nkoranyambaga neza kugira ngo duhashye abapfobya Jenoside.'
Muri iki kiganiro, Dr. Murangira yavuze ko Teta Sandra yakwirakwije buriya butumwa ahantu hose. Anavuga ko ashingiye ku mbabazi Teta Sandra yasabye zitavuye ku mutima.
Ati "Urumva izo mbabazi zivuye ku mutima cyangwa ni urwiyerurutso? Ibyo byose ni isesengura rikorwa urebe icyo umuntu yabikoranye. Wabishyize kuri uru rubuga, ubishyira no kuri uru, noneho ugasanga no ku mbuga z'umugabo we (Weasel) ni 'same posts' (Ni ubutumwa bumwe)."
Dr. Murangira yavuze ko iyo batanga ubutumwa baba bafite icyo bahereyeho. Yavuze ko mbere y'icyunamo yari yatanze ubutumwa busaba ibyamamare kugira uruhare mu guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside 'kuko uru rugamba ari urwa buri wese'.
Ati "Iyo dutanga ubutumwa, ntabwo dutanga ubutumwa tudafite icyo duhereyeho. Muribuka dutanga ubutumwa tubwira abasitari ko mucecetse, mugire icyo mukora murwanye ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni ukuvuga ngo tuzi ko uru rugamba ni urwa twese''.
Yavuze ko Kwibuka nta muntu ubihatirwa 'ariko ni inshingano za buri wese'. Dr.Murangira yanavuze ko hari abantu bagerageje guhamagara Teta Sandra bamugira inama, bamubwira ko ibintu yakoze atari byo 'yihagararaho'. Ati 'Niko mbyumva'. Niko abyumva', akomeza ati "Ni ukuvuga ngo ibyo ni ibyaha."
Abajijwe ku byo Nyaxo yakoze ku rubuga rwe rwa Tik Tok n'imbabazi yasabye, Dr. Murangira yavuze ko baganirije Nyaxo ariko kandi hari "ibikorwa bitareberwa mu mategeko bidashobora n'uko wabihuza n'itegeko ariko nakwita (ibikorwa by'ububwa).
Ati "Usanga umuntu utekereza atagakwiye kuba abikora'. Akomeza ati "Twarabiganiriye, avuga ko yahubutse. Ni ukuvuga ngo ni ugukora ikintu mu mwanya utari wo. Kutamenya ko tutagomba gutera urwenya."

Dr Murangira yatangaje ko abantu baganirije Teta Sandra bamubwira ko ibyo yakoze atari byo, asubiza ko ariko abyumva

Dr Murangira wa RIB yavuze ko Nyaxo yaganirijwe, ababwira ko yahubutseÂ