Umukozi wo mu rugo wishe mugenzi we amuteye icyuma yarashwe ashaka gutema abandi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu. Uwo mukozi w'umuhungu yitwaga Niyonita Eric, mu gihe umukobwa we yitwaga Bampire Françoise. Ntabwo icyo bapfuye kiramenyekana ku buryo byagejeje aho Niyonita atera mugenzi we icyuma akamwica.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye IGIHE ko inzego z'umutekano zarashe Niyonita ubwo zari zitabaye zajya kumuta muri yombi akazirwanya.

Ati 'Yashakaga gutema buri wese umwegereye'.

Yavuze ko amakuru arambuye ku byabaye, aza kuyatugezaho mu masaha ari imbere.

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umukozi-wo-mu-rugo-wishe-mugenzi-we-amuteye-icyuma-yarashwe-ashaka-gutema

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)