Ngoma: Uwize kuri buruse ya Perezida amaze gushora miliyoni 200 Frw mu guteza imbere aho avuka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo avuka mu Mudugudu w'Akarimbu mu Kagari ka Mutenderi mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma. Uyu mudugudu avugakamo urimo ingo 182 zituwemo n'abaturage 674

Dr. Bikomeye amaze kuwugezamo ibikorwaremezo birimo amazi, aho yashyize amavomo atatu muri uyu mudugudu bituma bareka kuvoma amazi y'ibishanga. Yahaye abaturage umuriro w'amashanyarazi, ndetse hegitari 3.5 ziterwaho ibiti mu kubungabunga ibidukikije.

Yishyurira abaturage mituweli, akishyurira abanyeshuri basaga 450 amafaranga yo kurya, yashinze kandi igikoni cy'umudugudu aho abana 50 bahabonera ifunguro bikabarinda kujya mu mirire mibi. Yubakiye abatishoboye ubwiherero ndetse anubaka ibibuga bya Volleyball na Basketball n'ibindi byinshi.

Dr. Bikomeye yavuze ko yabonye buruse yatangwaga na Perezidansi mu 2008 ajya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arangiza kwiga mu 2012. Icyo gihe yatashye mu Rwanda, ariko mbere yo gutaha aza kuganira na bamwe mu baterankunga abagezaho bimwe mu bibazo biri mu cyaro cy'aho avuka batangira kumufasha mu kubikemura.

Dr. Bikomeye avuga ko nyuma yo kugaruka mu Rwanda yakoze mu bijyanye n'ubuhinzi, akora mu bijyanye n'uburezi mu 2019 aza gusubira muri Amerika gukomeza amashuri kugira ngo abone impamyabumenyi y'Ikirenga, PhD.

Ati 'Ngezeyo natangiye kujya nzana n'abanyeshuri bo muri Amerika nje kubereka u Rwanda, nkabageza hano aho nigiye amashuri abanza nkahasanga abana batabona ubushobozi bwo kwishyura ya mafaranga yo kurya turabishyurira, nza no gutangira kubaka irerero gutyo, nubaka ibibuga byo gukiniraho nifashishije abaterankunga.''

Dr. Bikomeye avuga ko afite intego zo kubaka ibikorwaremezo byinshi bizajya byifashishwa n'abaturage mu rwego rwo kubakura mu bwigunge no kubafasha kugera ku iterambere.

Ati 'Ikindi nabwira abandi Banyarwanda bari hanze nibatinyuke bafashe aho bavuka, uramutse ubikoze wenyine birahenze cyane. Ariko niba uganira n'abantu ugira igitekerezo ukakibagezaho nabo bakagufasha, uwa mbere iyo aguhakaniye ukomeza k'uwa kabiri kugeza ku muntu wemera kugufasha, ubu ndishimira ko abaturage bafite ibikorwaremezo kandi nagizemo uruhare.''

Maniriho Devotha utuye muri uyu Mudugudu w'Akarimbu mu Kagari ka Mutenderi, avuga ko batari babazanira amazi meza byabagoraga cyane kuko bajyaga kuvoma ahantu habi cyane mu kabande.

Ati 'Nk'abantu bafite abana wabonaga ko bashobora no kuhahurira n'ibibazo, ikindi amazi twahakuraga ntabwo yabaga ari meza ariko ubu turishimira ko dusigaye tuvoma hafi yacu, igihe cyose wavoma amazi meza.''

Nzakamarwaniki Froduard we avuga ko yishimira ko yahawe umuriro w'amashanyarazi wamufashije mu gutuma abana be babasha gusubira mu masomo neza.

Ati 'Ikindi hari abana bari barize gusudira, umuriro utari waza bajyaga gusudirira ahandi ariko ubu babikorera hafi kuko umuriro waje, ntabwo hano tukijya gushaka umuriro kure kuko barawuduhaye mu ngo zacu.''

Nyirahabimana Cesarie we avuga ko mu gikoni cy'Umudugudu bamufashije kumenya gutegura indyo yuzuye bituma umwana we wari uri mu muhondo awuvamo.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yashimiye Dr. Bikomeye ku bikorwa byiza bitandukanye yegereje abaturage bo mu cyaro yakuriyemo.

Yavuze ko mu myaka itanu ishize bagabanyije igwingira ho 10% ku buryo nawe harimo uruhare rwe.

Ati 'Ubutumwa twaha n'abandi bajya kwiga mu mahanga cyangwa abavuka mu duce runaka nibagaruke be kwibagirwa iwabo, buriya nta gikorwa kiba gito n'iyo waza ukegeranya urubyiruko ukarufasha mu mikino nabyo byaba byiza.''

Kuri ubu Dr. Bikomeye yashinze umuryango utegamiye kuri Leta yise Karimbu Rwanda Community Center aho ari nawo asigaye acishamo ibi bikorwa byose. Avuga ko afite intego zo kurenga umudugudu yavukiyemo agafasha abaturage benshi b'i Mutenderi kugera ku iterambere.

Abafite ubumuga bahabwa umwanya mu mikino itandukanye
Amashanyarazi yagejejwe ku baturage benshi bo mu Mudugudu w'Akarimbu bigizwemo uruhare na Dr. Bikomeye wize kuri buruse ya Perezida
Dr. Bikomeye ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere basuye bamwe mu baturage bafashijwe
Ikibuga cya Basketball kinifashishwa n'abakina Volleyball cyane cyane urubyiruko
Abaturage bo mu Mudugudu w'Akarimbu bishimira ko bafite amavomo atatu abafasha kubona amazi hafi
Iyo bakoze ibirori bifashisha ikibuga Dr. Bikomeye Jean Chrysostome yabubakiye
Dr. Bikomeye afite intego zo gukomeza kwegereza abaturage b'i Mutenderi ibikorwaremezo
Nyirahabimana avuga ko umwana we wari uri mu muhondo yafashirijwe mu gikoni cy'Umudugudu w'Akarimbu
Nzakamarwaniki Froduard avuga ko bishimira kuba barahawe amashanyarazi atuma abana babo babasha gusubiriramo amasomo mu rugo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-uwize-kuri-buruse-ya-perezida-amaze-gushora-miliyoni-200-frw-mu-guteza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)