Abanya-Sudani miliyoni 12 bari mu byago byo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi Mukuru wa UNICEF, Catherine Russell, yabwiye akanama ka Loni gashinzwe umutekano mu nama yateranye kuri uyu wa 14 Werurwe 2025, ko umubare w'abakobwa n'abagore, abahungu n'abagabo bari mu byago byo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina uri kwiyongera aho umwaka ushize, aho wazamutseho 80%.

Yavuze ko amakuru yasuzumwe na UNICEF, yabonye ko mu 2024 habonetse ibyaha 221 byo gusambanya abana muri leta icyenda za Sudani, aho 16 muri bo bari munsi y'imyaka itanu n'ine ndetse harimo n'abana bari munsi y'umwaka umwe.

Russell yagize ati ' Ibyo imibare itwereka ni bike muri byinshi biba byabaye kandi ni ikibazo gikomeye. Benshi mu bakorerwa ayo mahano ndetse n'imiryango yabo ntabwo batinyuka kubivuga. Ahanini biba bitewe n'uko nta bufasha baba bizeye kubona ndetse bamwe baba bafite ubwoba bw'uko sosiyete irabakira abandi bagatinya ko bashobora kugirirwa nabi.'

Iyi nama yibanze ku buryo haboneka ubutabazi ku bana miliyoni 16 bakomeje kugirira ibibazo mu ntambara ihuje abo mu mutwe wa Rapid Support Forces (RSF) n'abo mu gisirikare cya leta.

Russell yavuze ko kuva muri Kamena kugeza mu Ukuboza 2024 hagaragaye ibyaha by'ihohoterwa ryakorewe abana birenga 900. Aho 80% muri bo bapfuye abandi bibasigira ibikomere byabateye ubumuga.

Yavuze ko uduce twaranzwemo ihohoterwa cyane ari utwa Khartoum, Al Jazirah na Darfur.

Intambara yo muri Sudani yatangiye muri Mata 2023 aho imaze guhitana abarenga ibihumbi 10 mu gihe abandi basaga miliyoni 12 bugarijwe n'inzara.

UNICEF yatangaje ko muri Sudani abantu miliyoni 12 bari mu byago byo gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanya-sudani-miliyoni-12-bari-mu-byago-byo-gukorerwa-ihohoterwa-rishingiye-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)