Rayon Sports mu nzira zo gutandukana n'abakinnyi 10 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe umwaka w'imikino wa 2025-26 warangiye idatwaye igikombe na kimwe, Rayon Sports irimo gutekereza uburyo yakubaka ikipe ikomeye.

Kubaka ikipe ikomeye izahangana ku ruhando rwa Afurika kuko yabonye itike iba iya kabiri muri Shampiyona, ni ukongeramo abakinnyi bakomeye bazayifasha mu mwaka utaha w'imikino wa 2026-27.

Ibi ariko bikagendana no kurekura abo ibona batayihaye umusaruro ikabasimbuza.

Gusa mbere na mbere irimo gushaka kubanza kongerera amasezerano abakinnyi bayo ibona ko ikeneye barimo Kwizera Olivier, Tshimanga Ramazani, Ndayishimiye Richard bose barimo kuyibwira ko bafite andi makipe.

Hari Ganijuru Elie, Nshimiyimana Emmanuel Kabange, Emery Bayisenge na Bigirimana Abedi.

Mu bakinnyi iyi kipe yifuza kurekura barimo Abanyezamu babiri Ishimwe Patrick na Drissa Kouyate, Aziz Ben Dao, Bienvenu Joachim Vigninou, Yannick Bangala, Kitoko Likau Faustin, Fall Ngagne, Ishimwe Fiston na Iradukunda Pascal.

Undi mukinnyi itabara ni Mugisha Didier, intizanyo bakuye muri Police FC kuko iyi kipe ishobora kumwisubiza.



Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-mu-nzira-zo-gutandukana-n-abakinnyi-10.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)