World Vision Rwanda yatanze miliyari 5 Frw zizateza imbere impunzi n'abazakiriye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye ku wa 02 Kamena 2026, mu Nkambi y'Impunzi ya Mugombwa, iherereye mu Karere ka Gisagara, binyuze mu mushinga wa Dukore Twigire ushyirwa mu bikorwa na World Vision Rwanda ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), ugaterwa inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU).

Ni umushinga uzamara imyaka itatu, guhera muri Nyakanga 2025 kugeza muri Kamena 2028, ukazagera ku ngo 2.133 zo mu Nkambi z'Impunzi za Mugombwa na Nyabiheke, aho abagenerwabikorwa 70% bazaba ari impunzi na ho 30% bakaba abaturage bo mu miryango y'abakiriye.

Kuva umushinga watangira muri Nyakanga 2025, imiryango 234 imaze kubona inkunga zo kwikura mu bukene muri Mugombwa, aho umuryango umwe uhabwa 1.092.000 Frw yo gukora imishinga y'iterambere itandukanye nyuma yo guhabwa amahugurwa ku mikoreshereze y'imari no kumenya kwizigama, ndetse n'ibihumbi 100 Frw ku ruhande atabarwa mu gishoro atangwa mbere yo kwikenura umuryango witegura gutangira gukora.

Ababimburiye abandi kugezwaho inkunga n'uyu mushinga, bavuze ko inkunga n'amahugurwa bahawe byabahinduriye ubuzima kandi biyumvamo gutakaza mu iterambere.

Nyiramutuzo Elisabeth, umugore w'impunzi w'abana batanu, uba mu nkambi ya Mugombwa, ni umwe muri benshi bagezweho n'iyi nkunga.

Yabwiye IGIHE ko mbere yari yarabuze icyo yakora ngo yinjize amafaranga n'igihe abitangiriye akajya acuruza ibintu bitarengeje ibihumbi 50 Frw, none ubu yatangije butiki imaze kumuhindurira ubuzima.

Ati 'Kera nkiba muri RDC, sinari nzi ko n'umugore ashobora gukora ngo yiteze imbere. Numvaga najya mpora nteze amaboko ku mugabo, ariko ubu mfite butiki, nunguka hagati y'ibihumbi 10 na 15 Frw mu cyumweru, nkunganira umugabo mu rugo, mu gihe mbere twaburaga n'ibiryo tukiririrwa igikoma gusa.''

Niyomutuzo, yavuze ko nyuma yo kongera igishoro bigaragara, afite intego yo kugira ibicuruzwa byinshi azajya aranguza abandi, ashimangira ko ubu yumva yiteguye gukomeza kubaho n'iyo inkunga ya PAM ahabwa yahagarara.

Tuyishimire Faustin wo mu Kagari ka Kibu, Umurenge wa Mugombwa, ubarirwa mu bakiriye impunzi, yavuze ko yari amaze imyaka itatu ari umushomeri nyuma yo kurangiza amashuri, ariko aho aherewe inkunga y'asaga miliyoni 1 Frw, byamufashije gutangiza ubucuruzi, ubu icyizere cyo gukira ni cyose.

Ni nako biri ku bandi bagenerwabikorwa bashyizeho amatsinda yo kwizigama no kugurizanya agamije kubafasha gukomeza kwiteza imbere, nyuma yo guhabwa ubumenyi binyuze muri uyu mushinga.

Uwineza Alliance uyobora rimwe muri ayo matsinda rigizwe n'abanyamuryango 30 b'impunzi yavuze ko buri wese azigama nibura 500 Frw mu cyumweru, aho baba bafite intego y'uko buri munyamuryango asoza umwaka afite ihene ebyiri, ndetse amafaranga azigamwa agafasha abanyamuryango gutangiza cyangwa kwagura imishinga itandukanye nko kugura ifumbire yo guhingisha, kwagura ubucuruzi n'ibindi bahamya ko byamafashije kuzamura imibereho y'imiryango yabo.

Umuyobozi wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko bishimira umusaruro uri gutangwa n'uyu mushinga, bishingiye ku byo babonye mu bikorwa by'abaturage bamaze kugeraho, avuga ko bitanga icyizere ko kubafasha kwigira biri kugerwaho.

Ati 'Biteye ishema kubona imishinga y'abaturage batewe inkunga. Ibyo tubona n'ibyo twumva biratwereka ko aho mugana ari heza. Ibi birahuza neza n'imirongo migari ya Leta ndetse n'icyerekezo cy'isi cya SDGs, ibishamangira ko koko nta we uri gusigara inyuma.'

Yashimye EU yashyigikiye uyu mushinga mu buryo bw'amafaranga, ashimangira ko bahisemo neza kuwushyigikira.

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habineza Jean Paul, yashimye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare muri uyu mushinga, asaba abagenerwabikorwa gukoresha neza amahirwe bahawe no gukomeza gushyira imbere umuco wo kwizigama no kwihangira imirimo.

Ati 'Iyi gahunda ni inyunganizi mu rugamba rw'iterambere turimo rwo kwivana mu bukene. Ni na yo mpamvu ibi bibaha inshingano namwe yo gutera imbere nta rundi rwitwazo. Muhindure imyumvire nk'abigishijwe, kuko gukena no gukira ni mu mutwe.'

Yasabye ababonye inkunga n'abayitegereje gushyiraho akabo na bo bakihuta mu iterambere, biha intego, ndetse banitabira gahunda za leta nko gutanga mituweli, gushyira abana mu mashuri n'ibindi byerekeza ku kwigira.

Uretse mu Nkambi y'impunzi ya Mugombwa, uyu mushinga uzanagera mu nkambi za Kigeme muri Nyamagabe, Nyabiheke muri Gatsibo, ndetse n'iya Kiziba muri Karongi.

Impunzi n'abazakiriye bakora imishinga itandukanye irimo n'ubukorikori
Bamwe mu bafatanyabikorwa b'Umushinga Dukore Twigire bareba uko abagenerwabikorwa bakataje mu kwiteza imbere
Abahawe inkunga biteguye kuyibyaza umusaruro bikura mu bukene
Impunzi n'abazakiriye bari kwiteza imbere binyuze mu mishinga irimo n'ubworozi
Nyiramuzo Elisabeth ashima umushinga Dukore Twigire wamukuye ku gishoro cy'ibihumbi 50 Frw acururiza hasi none ubu ageze kuri butiki ya miliyoni 1,5 Frw
Tuyishimire Faustin utuye hanze y'inkambi uri mu babonye inkunga y'asaga 1 Frw, yavuze ko icyizere cy'ubuzima ari cyose nyuma yo kubona iyo nkunga
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugombwa yavuze ko umurenge ayoboye wavuye ku baturage bihumbi 29 ugera ku bihumbi bisaga 40 nyuma yo kwakira impunzi, ubu bakaba babanye neza
Umushinga Dukore Twigire wazamuriye abagenerwabikorwa ubushobozi mu buryo bwose
Umushinga Dore Twigire ugamije iterambere ry'impunzi n'abazakiriye hirya no hino mu gihugu washowemo miliyari 5 Frw
Umuyobozi muri Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, Mugabe Innocent, yasabye impunzi n'abazakiriye gukomeza kubana neza banashyira imbaraga mu bikorwa bibateza imbere
Umuyobozi wa HCR mu Ntara y'Amajyepfo y'u Rwanda, Dr. Olivier Lompo, yashimye abafatanyabikorwa bose bafasha mu mibereho myiza y'impunzi
Umuyobozi w'Umushinga Dukore Twigire muri World Vision Rwanda, Mubangizi Fred, yavuze ko biteze impinduka zigaragara mu bagenerwabikorwa ba wo
Uwari ahagarariye Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Vincent Laporte, na we yashimye u Rwanda rwakiriye impunzi rukanazishakira uko zibaho
Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yasabye abahawe inkunga gukora banahindura imyumvire, kugira ngo bakomeze iterambere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/world-vision-rwanda-yatanze-miliyari-5-frw-zizateza-imbere-impunzi-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)