
Izi mashini zifite ikoranabuhanga rya 'Ultrasound' uretse gufasha aborozi mu gukurikirana ubuzima bwazo mu gihe zihaka, zizafasha abaganga b'amatungo bari basanzwe bakoresha uburyo bwa gakondo kugira ngo basuzume niba inka ihaka cyangwa idahaka.
Umuyobozi ushinzwe ubworozi mu Karere ka Kayonza, Dr. Mutesi Jacqueline ati 'Ubusanzwe inka yaterwaga intanga noneho nyuma y'amezi atatu kuzamura, muganga w'amatungo agasuzuma niba inka ihaka, bigasaba ko ashyiramo ukuboko mu nda y'amaganga, akumva ko ihaka, ni ukuvuga ngo yumvishaga ukuboko.'
Dr. Mutesi yakomeje avuga ko imvugo yari isanzwe ikoreshwa n'aborozi ivuga ko 'inka nitabyara inyana izabyara ikimasa' igiye kuba amateka kubera iyi mashini izajya yifashishwa mu kureba niba inka ihaka.
Umuyobozi Mukuru Wungirije muri MINAGRI Ushinzwe Iterambere ry'Ubworozi mu Kigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Dr. Solange Uwituze, yagaragaje ko uyu mushinga uzahera mu turere turindwi dufite umusaruro mwinshi w'amata.
Yakomeje avuga ko ikindi cyagendeweho kugira ngo utu turere dutoranywe ari uko hashingiwe ku mishinga itandukanye yabanje ijyanye no kwigisha abaganga b'amatungo ibijyanye no kuzamura umukamo ndetse no gutera intanga mu buryo bw'ikoranabuhanga.
Yagaragaje ko ubundi gutera intanga byari biri ku kigero cyo hasi cya 33% ariko hatanzwe amahugurwa yakorewe mu turere turimo aka Nyagatare, Kayonza, na Gatsibo, bizazamura imibare.
Ati 'Aho twayikoze muri utwo turere dutatu twavuye kuri 33% tugera kuri 75% muri rusange ariko hari naho bagezaga kuri 95%.'
Iyi mashini izafasha kumenya niba inka ihaka mu minsi 45, kubasha kumenya ibibazo biri mu myanya myibarukiro y'inka (ibibyimba muri nyababyeyi y'inka), kumenya imyororokere ijyanye n'inka, kumenya niba inka irinda cyangwa itarinda, ishobora kugufasha gukurikirana uburyo bwo gutanga inyana buri mwaka n'ibindi.
Imashini 21 zihari zizatangwa mu turere turindwi turimo Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Gicumbi, Nyabihu ndetse na Huye.



