U Rwanda rwakiriye neza icyemezo cya M23 cyo gusubira inyuma - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyemezo cyatunguranye, M23 yavuze ko kigamije kwerekana ubushake bwayo mu biganiro bya politiki bigamije guhosha amakimbirane.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 22 Werurwe yatangaje ko kugira ngo ibiganiro bya politiki bibe mu mwuka mwiza, abarwanyi babo bafashe icyemezo cyo kuva muri uyu mujyi no mu nkengero zawo.

Ati 'Ihuriro AFC/M23 ryafashe icyemezo cyo gukura ingabo mu Mujyi wa Walikale no mu bice biyikikije.'

Leta y'u Rwanda yatangaje ko yakiriye neza iki cyemezo, aho mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko "U Rwanda rwakiriye neza itangazo rya M23 ryo gusubiza inyuma abarwanyi bayo bari baherereye mu gace ka Walikale, mu rwego rwo gushyigikira inzira z'amahoro ziri kugeragezwa."

Yongeyeho ko yakiriye neza icyemezo cy'Ingabo za FARDC na Wazalendo, cyo guhagarika ibitero bigabwa ku mutwe wa M23, ari na byo bikunze gutuma uwo mutwe witabara, ukarushaho gufata ibice byinshi by'icyo gihugu.

Ibi byose bigamije gushyigikira inzira z'amahoro ziri kugeragezwa, ibi bikaba bikubiye mu cyemezo cyafashwe n'abakuru b'ibihugu bya EAC na SADC, bemeje ko inzira y'ibiganiro ari yo ikwiriye gukoreshwa mu gukemura ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa RDC.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-neza-icyemezo-cya-m23-cyo-gusubira-inyuma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)