Nyuma ya Diamond na Chriss Eazy, Dj Moze yatu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Chriss Eazy yataramiye muri Suède ku wa 8 Werurwe 2025, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore. Ni igitaramo cyanitabiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Suède, Dr. Diane Gashumba, Eric Kabera uzwi cyane mu ruganda rwa Cinema binyuze muri filime yatunganyije n'abandi. 

Iki gitaramo cyafunguye urugendo rw'ibitaramo uyu muhanzi agomba kuzakorera mu Burayi. Yataramiye muri kiriya gihugu abifashijwemo na Dj Moze usanzwe utegura ibitaramo ku Mugabane w'u Burayi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Dj Moze yavuze gutumira Chriss Eazy na Spice Diana muri iki gihugu byari mu murongo w'ubusabe bw'abanyarwanda. Ati "Navuga ko Chriss Eazy we yashakwaga n'abanyarwanda benshi, byanatumye nifuza kumutumira agahurira ku rubyiniro na Spice Diana. Nishimira uko igitaramo cyagenze, twabonye abantu n'ubwo batari benshi cyane, ariko twabonye inyungu."

Moze yavuze ko ashingiye ku kuntu iki gitaramo cya Chriss Eazy cyagenze, byatumye yiyemeza gutumira Ruger muri Suede. Ati "Ruger ni umuhanzi Mpuzamahanga, kumutumira nyuma ya Chriss Eazy ni mu rwego rwo kwagura ibikorwa byanjye by'umuziki binyuze mu gutegura ibitaramo. Kandi twamaze kwemeranya."

Igitaramo cya Ruger kizaba ku wa 23 Gicurasi 2025 mu Mujyi wa Stockholm muri Suede. Cyateguwe na Dj Moze binyuze muri sosiyete ye y'umuziki ya East West asanzwe anyuzamo n'ibindi bitaramo nawe acurangamo cyane cyane ibyitabirwa n'abahanzi Mpuzamahanga.

Ku wa 4 Ukwakira 2024, binyuze muri sosiyete ya East West Vibes Dj Moze yatumiye umuririmbyi Diamond akorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Stockholm muri Suede. Uyu muhanzi yataramiye n'abanyarwanda mu gitaramo gikomeye, ndetse amatike yari yashize ku isoko.

Michael Adebayo Olayinka wamamaye nka Ruger utegerejwe muri iki gitaramo, yavutse ku wa 23 Nzeri 1999, avuka muri Nigeria. Akora Afrobeat, Dancehall, na Afropop.

Yamamaye mu ndirimbo nka "Dior," "Bounce," "Girlfriend," "Asiwaju," n'izindi. Ruger, ni izina rifitanye isano n'intwaro, rigaragaza imbaraga n'ubushobozi.

Ruger azwiho kwambara igipfukamaso ku jisho rimwe, kikaba ikiranga ubuhanzi bwe. Yatangiye umuziki afashijwe na D'Prince, umuvandimwe wa Don Jazzy, binyuze muri label yitwa Jonzing World.

Uyu musore yatangiye kuririmba akiri muto, ariko yatangiye kumenyekana cyane mu 2021. Ruger akomeje kwigaragaza nk'umuhanzi ufite ejo hazaza heza mu muziki wa Afurika.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153481/nyuma-ya-diamond-na-chriss-eazy-dj-moze-yatumiye-ruger-mu-gitaramo-muri-suede-153481.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)