Karongi: Abafite amazi meza bageze kuri 96% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwabitangarije mu Murenge wa Rugabano ku wa 21 Werurwe 2025, mu muhango wo gutaha ku mugaragaro umuyoboro w'amazi Mukura-Murundi, wahaye amazi abarenga ibihumbi 25.

Mu cyiciro cya mbere cya gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi, Guverinoma yari yihaye intego yo kugeza amazi meza ku baturage bose 100% bitarenze 2024. Ni intego itagezweho biturutse ku cyorezo cya COVID-19, cyadutse mu gihe iyi gahunda yarimo ishyirwamubikorwa.

Intego nshya ya Guverinoma y'u Rwanda kuri iyi ngingo ni uko Abanyarwanda bose bagomba kuzaba bafite amazi meza hafi yabo bitarenze umwaka wa 2029.

Mukantabana Xaverine wo mu Murenge wa Rugabano wahawe amazi ku muyoboro Mukura-Murundi yavuze ko amazi meza begerejwe yamuruhuye imvune.

Ati 'Nta mazi meza twagiraga, kugira ngo tubone amazi byadusabaga kujya kuvoma mu kabande. Kugerayo ni iminota 30. Harimo imvune kubona umugore nka njye atererana umusozi ijerekani ya litiro 20'.

Ndimukaga Lambert yagize ati 'Ubu amazi ndayafite mvoma ku irembo. Nk'uko dukunze kubiririmba ko ibyagezeho ntawabisenya turebera. Nanjye ntawe uzasenya aya mazi ndeba ndabibijeje'.

Umuyoboro Mukura-Murundi wubatswe ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda n'Umuryango Water for People (40%), Akarere ka Karongi (30%) na WASAC Group (30%).

Umuyobozi wa Water for People mu Rwanda, Eugene Dusingizumuremyi yavuze ko Karongi ari akarere gafite amahirwe kuko gafite igishushanyombonera cy'uko abaturage amazi meza azagera ku baturage bose.

Ati "Nta bintu bigoye bihari kubera ko ibikorwaremezo byari biteguwe kugira ngo abaturage babone amazi ibyinshi byarakozwe, ibindi bisigaye birarangira uyu mwaka".

Visi Meya Umuhoza yagaragaje ko intambwe akarere ka Karongi kamaze gutera mu kwegereza abaturage amazi meza ishimishije kuko abamaze kwegerezwa amazi meza bagera kuri 96%.

Ati 'Ntidushidikanya ko umwaka utaha 100% tuzaba twarigezeho ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye'

Visi Meya Umuhoza yavuze ko kugira amazi mu rugo ari ingenzi kuko bifasha mu kongera isuku, asaba abaturage b'aka karere ko mu mihigo y'ingo zabo bakwiye gushyiramo umuhigo yo kugeza amazi mu rugo.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, ushinzwe amazi, isuku n'isukura, Gemma Maniraruta, yavuze ko kwegereza amazi meza abaturage bivuze ko mu cyaro nta muturage ukwiye gukora urugendo rurenze metero 500 naho uwo mu mujyi ntarenze metero 200.

Ati "Iyo bigeze ku kugira amazi mu rugo, ni ukubibashishikariza. Nubwo bisa n'aho bihenze, iyo bishyize hamwe bakayakurira rimwe biraboroherera".

Mu Karere ka Karongi, kwegereza amazi meza abaturage bigeze kuri 96%



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abafite-amazi-meza-bageze-kuri-96

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)