AMIR yagaragaje imbogamizi zikiri mu ikoreshwa rya serivisi z'imari mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagaragajwe ku wa 14 Werurwe 2025, mu nama yahuje abafatanyabikorwa n'ibigo by'imari mu Rwanda, bareberaga hamwe amahirwe ahari, imbogamizi n'icyakorwa mu guteza imbere imitangire n'imikoreshereze ya serivisi z'imari.

Hagaragajwe ko imitangire n'ikoreshwa rya serivisi z'imari mu Rwanda biri gutera imbere umunsi ku munsi ariko hakiri ibyo kunozwa kugira ngo bishakirwe umuti urambye urimo nko gufasha by'umwihariko abagore n'urubyiruko gusobanukirwa ibyiza byo gukoresha izi serivisi.

Umuyobozi ushinzwe Ibigo by'Imari muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, MINECOFIN, Hategekimana Cyrille yavuze ko hari abagerwaho na serivisi z'imari ariko ntibazikoreshe, bityo hagiye kurebwa uburyo hakurwaho imbogamizi zigihari ubundi bazikoreshe uko bikwiye.

Yagize ati 'Kuzikoresha rero ni ugukuraho imbogamizi zaba zibangamye by'umwihariko ku bagore n'urubyiruko n'imishinga yabo kugira ngo babashe kubona amafaranga yo gukoresha bitabagoye ndetse banahugurwe uko bazikoresha neza.'

Yakomeje agira ati 'Twashyizeho ingamba zo kwigisha uburyo abantu bakoresha serivisi z'imari neza ariko tukibanda cyane ku rubyiruko n'abagore, muzi ko ari rwo rugize umubare munini w'Abanyarwanda. Igihe ruzatangira kuzikoresha, ruzabikurana ku buryo tuzagera ubwo abantu bose bazaba bazikoresha neza.'

Umuyobozi Mukuru wa AMIR, Kwikiriza Jackson, yavuze ko n'ubwo hari intambwe yatewe mu gukoresha serivisi z'imari ariko hari ibibazo bigihari nko kuba hari abantu bafite ama-konti ariko batayakoresha bitewe n'ubumenyi buke.

Yagize ati 'Hari abantu begerejwe serivisi z'imari ariko ntibazikoreshe nk'Imirenge SACCO, hari ikoranabuhanga, kuba badafata inguzanyo, tunibaze tuti 'kubera iki inguzanyo igihenze? Ese kubera iki abantu bategerezwa ikoranabuhanga mu kubona izo serivisi?' Tunabahugure uko zikora.'

Muri iyi nama, hemejwe ko hashyirwaho uburyo bwo korohereza abantu kubitsa, kubikuza, gusaba inguzanyo cyangwa uyisaba akayihabwa bitamugoye, no kuba yagenzura konti ye uko imeze ndetse no kugabanya ikiguzi ku nguzanyo.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigega gishinzwe gutanga Inguzanyo ku mishinga mito n'Iciriritse (BDF), Munyeshyaka Vincent, yavuze ko hari abantu badafata inguzanyo kubera kutagira ingwate zihagije n'igiciro cyazo kiri hejuru ariko BDF igiye kubafasha kuzibona byoroshye.

Yavuze ko ikihutirwa kurusha ibindi mu ikoresha rya serivisi z'imari mu Rwanda ari ugutegura abantu, ari yo mpamvu BDF yazengurutse ibice byose by'igihugu ihugura abaturage, ibigo by'imari uko imitangire n'ikoreshwa ry'izi serivisi yakorwa neza n'ibindi.

Munyeshaka Vincent yagaragaje ko gutangira umushinga wawe ku nguzanyo bikunze kugorana, bityo asaba ko umuntu yashaka uburyo yabona amafaranga yo gutangiza ibikorwa bye adahereye ku nguzanyo, akazayigeraho yaramaze kugira ubumenyi buhagije ku micungire y'imari.

Mu 2008, ubushakashatsi bwa mbere bwa FINSCOPE bwagaragaje ko 48% by'Abanyarwanda ari bo bari bafite aho bahurira na serivisi z'imari.

Kuri ubu, ibyo byarahindutse cyane kuko ubushakashatsi buheruka bwo mu 2024, bwagaragaje ko ikoreshwa rya serivisi z'imari ryageze kuri 96%.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye ibi biganiro byo kurebera amahirwe ahari imbogamizi n'ingamba zafatwa mu gukoresha neza serivisi z'imari
Abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru wa AFR, Iyacu Jean Bosco, baganiriye ku buryo bwo kunoza serivisi z'imari mu Rwanda
Abayobozi b'ibigo by'imari bahawe impano mu kubashimira umusanzu batanga
AMIR yahaye impano Munyeshyaka Vincent ku bw'ubufatanye mu guteza imbere serivisi z'imari
Umuyobozi Mukuru wa AFR, Iyacu Jean Bosco yahawe impano
Umuyobozi Mukuru wa AMIR, Kwikiriza Jackson, yavuze ko n'ubwo hari intambwe yatewe mu gukoresha serivisi z'imari hari ibibazo birimo bigiye gushakirwa umuti
Yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo abo mu nzego za leta n'ibigo by'imari mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amir-yagaragaje-imbogamizi-zikiri-mu-ikoreshwa-rya-serivisi-z-imari-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)