U Rwanda rugiye gutangiza Itorero ku bafungiwe ibyaha bya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Gahunda y'Itorero ifasha mu kwimakaza ubumwe, gukunda igihugu no kwigisha abantu b'ingeri zose inshingano bahuriyeho nk'abenegihugu.

Minisitiri Dr. Jean Damascène Bizimana, yabwiye The New Times ko abarenga ibihumbi 60 bari bafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari bo bamaze gufungurwa bagasubira mu muryango nyarwanda.

Yavuze ko hakoreshejwe inzira zitandukanye hagamijwe kubinjiza neza mu bandi no gufasha abo basanze kudahungabana.

Ati 'Izo gahunda ni ingenzi mu komora ibikomere, guharanira ubwiyunge n'ubumwe mu gihugu kigihanganye no gukira ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni.'

Imibare igaragaza ko abarenga ibihumbi 20 bahamwe n'ibyaha bya Jenoside ari bo bakiri muri gereza zitandukanye. Barimo abakatiwe igifungo cy'imyaka 30 cyangwa munsi yacyo n'abakatiwe kuzamarayo ubuzima bwabo bwose.

Dr Bizimana yavuze ko iyi gahunda y'Itorero izajya ikorwa buri mezi atatu, ariko bikajyana n'umubare w'abafungiye ibyaha bya Jenoside bitegura gufungurwa muri iyo minsi.

Ati 'Iyi gahunda igamije gufasha abagiye kuva muri gereza kuba bumva neza amahame y'ubumwe bw'Abanyarwanda, bityo bakagira uruhare mu kongera kubaka igihugu. Abenshi bamaze imyaka myinshi bafunzwe, ntibazi gahunda zigezweho n'iterambere ryagezweho.'

Nyuma yo kujya mu itorero hazakomeza gahunda z'ibiganiro aho abafunguwe bazajya bajya ku buryo bisanga mu bandi.

Biteganyijwe ko Leta izafatanya n'imiryango itari iya Leta, amadini n'amatorero, amakoperative, abarokotse Jenoside n'abo abafunguwe bahemukiye, mu guhugura abari bafungiwe ibyaha bya Jenoside kugira ngo bashobore gutanga umusanzu wubaka.

Dr Bizimana kandi yavuze ko muri za gereza hatangirwa inyigisho z'uburere mboneragihugu zifasha abahafungiye gusobanukirwa politike zitandukanye z'igihugu n'aho iterambere rigeze.

Ati 'Intego dufite ni uko bazajya bataha bafite amakuru ahagije kandi biteguye gutanga umusanzu mwiza mu iterambere.'

Iyi gahunda itangajwe mu gihe hirya no hino mu turere tw'u Rwanda hari abarangije ibihano bakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye bagera mu miryango yabo bagahita batangira gucura imigambi yo kwica abarokotse Jenoside, bamwe bakayishyira mu bikorwa abandi bakifashisha abandi bantu.

Perezida w'Ihuriro ry'Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rikumira Jenoside, Ipfobya n'Ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF), Prof. Dusingizemungu Jean Pierre aherutse kubwira IGIHE ko amakuru bagenda babona agaragaza ko ibi bikorwa byo kwibasira abarokotse hari ibigirwamo uruhare n'abarangije ibihano batahindutse.

Ati 'Hari igikorwa cy'uko hari abari barahaniwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko barangije igihano cyabo barimo gusubira mu muryango nyarwanda, hari aho ugenda usanga na bo mu maperereza agenda akorwa cyangwa se mu bimenyetso bimwe na bimwe bigenda bigaragara ko n'abo bantu babifitemo uruhare bikaba bigaragara ko hari ingufu zikwiye kongera gushyirwa mu bikorwa byo gutegura bariya barangije igihano.'

U Rwanda ruteganya ko muri Gashyantare 2025 hazafungurwa ikigo kizajya kinyuzwamo abahaniwe ibyaha bya Jenoside benda kurangiza ibihano bakatiwe kugira ngo bazashobore kwisanga mu muryango nyarwanda.

Muri gereza haba gahunda zo kwigisha uburere mboneragihugu ifasha abahari gusobanukirwa gahunda za Leta no kumenya aho igihugu kigeze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gutangiza-itorero-ku-bafungiwe-ibyaha-bya-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 4, July 2025