
Bafashwe ku wa 7 Gashyantare 2025, basanzwe mu birombe biri mu Mudugudu wa Muremure, Akagari ka Gitinda, Umurenge wa Kinihira, mu Karere ka Ruhango.
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yatangarije IGIHE ko uko ari batandatu basanzwe mu birombe byafunzwe bari gucukuramo kandi nta ruhushya bafite.
Yongeyeho ko babafashe mu rwego rwo gukumira ingaruka zijya zibonekamo.
Ati 'Ibi twabikoze mu rwego rwo gukumira no kurwanya ubu bucukuzi kuko buteza ibibazo bitandukanye nk'impanuka zo mu birombe zijya ziteza n'imfu, zibangamira ibidukikije n'ibindi.''
Yasoje akurira inzira ku murima abakishora muri ubu bucukuzi butemewe, abasaba kubireke kuko Polisi iri maso kandi itazabyemera na gato.
Kuri ubu, abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Kabagari, kugira ngo iperereza mu gihe bagikorwaho iperereza.
