Imigabo n'imigambi ya Guverineri Ntibitura watorewe kuyobora FPR-Inkotanyi mu Burengerazuba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje nyuma y'amatora ya Komite Nyobozi y'Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba yabereye mu Karere ka Karongi ku wa 8 Gashyantare 2025.

Komite Nyobozi y'Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Intara igizwe n'abantu barindwi n'abandi batatu bahagarariye urubyiruko.

Uwatorewe kuba Perezida w'Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba ni Ntibitura Jean Bosco usanzwe ari Guverineri w'iyi ntara.

Ntibitura yungirijwe na Niyonsenga Philippe usanzwe ari Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rutsiro, wegukanye umwanya wa Visi Perezida.

Mu kiganiro na IGIHE, Ntibitura yavuze ko yishimiye izi nshingano yatorewe, ashimira n'abanyamuryango bamutoye, avuga ko bashimangiye icyizere Perezida Paul Kagame yamugiriye akamugira Guverineri w'iyi Ntara.

Mu byo azashyira imbere, Ntibitura yagaragaje ko harimo gufasha Perezida Paul Kagame gushyira mu bikorwa manifesito y'Umuryango FPR-Inkotanyi muri iyi manda y'imyaka itanu, cyane cyane ishingiye ku gushimangira ubumwe bw'Abanyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gushimangira imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga.

Ati 'Ni ukuvuga ko ibikorerwa umuturage bimuganisha ku iterambere ari byo tugomba gushyira imbere ku buryo umuturage avanwa mu bukene agatezwa imbere.'

Ntibitura yakomoje ku ngengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara mu Ntara y'Iburengerazuba, avuga ko abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakwiye gutanga amakuru y'ahantu hagaragara iki kibazo kugira ngo kirandurwe.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah witabiriye aya matora nka Komiseri w'Umuryango FPR-Inkotanyi, yavuze ko abayobozi bashya bakwiriye kwirinda inzitwazo z'uko bahagarariye FPR-Inkotanyi ngo babikoreshe mu nyungu zabo bwite.

Yasabye abanyamuryango n'abatorewe guhagararira Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba gushyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda.

Minisitiri Utumwatwishima yagaragaje ko bitumvikana uburyo ahantu runaka hagaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bataramenya amakuru ngo bayahe inzego zibakuriye, agaragaza ko ari ibintu bikwiriye guhinduka mu maguru mashya.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batoye ababahagarariye ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba
Umuryango FPR-Inkotanyi wabonye abayobozi bashya ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba
Minisitiri Utumatwishima yasabye abatowe guharanira ubumwe bw'Abanyarwanda no kudashyira imbere inyungu zabo bitwaje inshingano batorewe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Imigabo-n-imigambi-ya-Guverineri-Ntibitura-watorewe-kuyobora-FPR-Inkotanyi-mu-Burengerazuba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)