
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Gashyantare 2025, i Remera ku Gicumbi cy'Intwari.
Witabiriwe n'abayobozi bakuru mu nzego z'igihugu barimo Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, Perezida w'Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Kazarwa Gerturde, Perezida wa Sena, François-Xavier Kalinda, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa n'abandi.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bo bashyize indabo ku Kimenyetso cy'Ubutwari, bakurikirwa n'uhagarariye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Intwari u Rwanda rwizihiza kandi rukazirikana ziri mu byiciro bitatu, birimo Imanzi, Imena n'Ingenzi.
Icyiciro cy'Imanzi kirimo intwari zitakiriho zirimo umusikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y'u Rwanda.
Iki cyiciro kandi kirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira mu 1990.
Icyiciro cy'Imena kirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Intwari Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha, Intwari Félicité Niyitegeka n'Abanyeshuri b'i Nyange.
Icyiciro cy'Ingenzi nta ntwari yari yagishyirwamo, gusa haracyakorwa ubushakashatsi bwo kugira ngo bemezwe.
Umunsi w'Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare.
























Amafoto: Kwizera Herve