Abinyujije ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yavuze ko yagize umwanya wo kuganira na mugenzi we wa Sénégal.
Ati "Nagize ikiganiro cyiza na Perezida Bassirou Diomaye Faye tugaruka ku kamaro k'ubufatanye bw'Umugabane wa Afurika mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by'umutekano mu Karere no hirya yako."
Umukuru w'Igihugu yavuze ko "U Rwanda rwiteguye gukomeza ubufatanye na Sénégal mu iterambere ry'abaturage b'ibihugu byombi."
U Rwanda na Sénégal ni ibihugu bifitanye umubano mwiza, ushimangirwa n'ingendo zagiye zikorwa hagati y'abakuru b'ibihugu ndetse n'abandi bayobozi muri Guverinoma.
Muri Gicurasi, 2024, Perezida Kagame yasuye Sénégal ndetse agirana ibiganiro na Perezida Faye. Muri Kamena uwo mwaka, abakuru b'ibihugu bongeye guhurira mu Bufaransa, nabwo bagirana ibiganiro.
Ku wa 2 Mata 2024, ubwo Perezida Faye yarahiriraga kuyobora Sénégal, ni umuhango wari witabiriwe na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard wahagarariye Perezida Kagame, baboneraho no kuganira ku ngingo zitandukanye.
Ubwo yatsindaga aya matora, Perezida Kagame ari mu bamwifurije kuzagira imirimo myiza.
Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe mu 2011. Mu 2021, iyi Ambasade yizihije isabukuru y'imyaka 10 imaze itangiye ibikorwa byayo.
Ibi bihugu byombi kandi bifitanye amasezerano arimo ay'ubufatanye mu by'umuco yasinywe mu 1975, ay'ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay'ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w'ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n'amasezerano y'ubufatanye ari hagati y'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.
Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n'amasomo n'abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Perezida-Kagame-yaganiriye-na-Perezida-Faye-wa-Senegal