No title

webrwanda
5 minute read
0

Kuri iki Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2025, ikipe ya APR FC yakiriye AS Kigali mu mikino w'umunsi wa 17 wa shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.

UKO UMUKINO URI KUGENDA UMUNOTA KU MUNOTA

Igice cya mbere kirangiye ari 0-0 hagati ya AS Kigali na APR FC mu mukino w'umunsi wa 17 wa shampiyona y'u Rwanda

IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

45' Amakipe yombi akomeje kurwana no kubona igitego cya mbere ariko ubwugarizi ku mpande zose bikomeje kwanga'

40' Mahamadou lamine Bah yari ateye ishoti mu izamu rya AS kigali ariko umupira unyura hejuru y'izamu'

38' Umuzamu wa APR FC atabaye ikipe ya APR FC nyuma y'ishoti rya Emmanuel Okwi wari umaze kwandagaza Nshimiyimana Yunusu wa APR FC'

38' Franklin Onyeabor atabaye ikipe ya AS Kigali nyum,a yo kwambura umupira Cheik Djibril Ouattra'

36' Umuzamu Cyuzuzo aime Gael atabaye ikipe ya AS kigali nyuma y'ishoti rikomeye rya Ruboneka Jeal Bosco yari atereye kure y'urubuga rw'amahina'

35' Haruna Niyonzima yari akinanye neza na Emmanuel okwi ariko Yunusu aratabara'

32' Mahamadou Lamine Bah yari ahawe umupira mwiza na Hakim Kiwanuka ariko umupira awutera hejuru y'izamu cyane'

31' Ikarita y'umuhondo ihawe Emmanuel Okwi nyuma yo gutukana mu kibuga'

30' Denis Omed yari azamutse neza imbere y'izamu rya AS Kigali ariko umuzamu Cyuzuzo Aime Gael aratabara'

27' Hakim Kiwanuka wari ukiniye neza Djibril Ouattra imbere y'izamu rya AS Kigali abasifuzi bavuze ko yari yaraririye'

27' Ikipe ya APR FC irase igiotego gikomeye cyane nyuma y'uko Djibril Ouattra uyari akinnye neza ashakisha Dauda youssif'

26' Hakim Kiwanuka ateye umutwe hejuru y'izamu nyuma y'uko Djibril ouattra yari ahererekanyije neza agapira na Byiringiro Jean GilberH

22' Denis Omed wenyine imbere y'izamu ryambaye ubusa ananiwe gutsinda umupira yari azamuriwe na Hakim Kiwanuka'

20' Ishimwe Saleh atabaye ikipe ya AS Kigali nyuma y'uko Hakim Kiwanuka yari azamukanye umupira. Koruneli ya APR FC yageze ku mutwe wa Djibril Ouattra ariko ananirwa kuwutsinda'

18' Niyomugabo Claude ataye kure cyane umupira wa kufura ikipe ya APR FC abakunzi ba APR FC bifata mu mutwe'

16' Dauda Youssif yari akiniye neza Hakim Kiwanuka ariko ananirwa kugera ku mupira uramurengana'

13' Niyigena Clement yongeye gutabara ikipe ya APR FC nyuna y'umupira Benedata Janjier yari azamuye mu izamu rya APR FC'

12' Niyigena Clement akijije izamu rya APR FC nyuma ya kufura yari izamuwe na Haruna Niyonzima'

8' Kufura ya APR FC nyuma y'ikosa Rucogoza Ilias akoreye Mahamadou Lamine Bah, ariko Ruboneka ateye umupira ujya muri Koruneli nayo itagize icyo imarira ikipe ya ASPR FC'

6' Byiringiro Gilbert yari akinanye neza mna Hakim Kiwanuka ariko Kiwanuka akorera amakosa Ishimwe Saleh'

5' seidu Dauda YTouusif yari ashatse kubaka utuntu twiza ariko akinanye na Hakim Kiwanuka umupira uramurengana'

2' Amakipe yombi atangiye yatakana haba AS Kigali na APR FC ariko ubwugarizi ku mpande zombi buhagaze neza'

1' Akayezu Jean Bosco yari yinjiye neza mu bwugarizi bwa APR FC ariko Niyomugabo Claude ari gukina ubumoso bwa APR FC aratabara'

UMUKINO URATANGIYE

Mbere yo kwinjira mu kibuga abakinnyi bose ba AS Kigali sinzi ibintu babanje kwisiga kunda

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali ni Cyuzuzo Aime Gael, Buregeya Prince, Akayezu jean Bosco, Ishimwe Saleh, Onyeabor Franklin, Haruna Niyonzima, Rucogoza Ilias, Benedata Janvier, Emmanuel Okwi, Ntirushwa Aime na, Shaban Hussein.

Abakinnyi umutoza wa APR FC yahisemo kubanza mu kibuga ni Pavelh Ndzila, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro gilbert, Seidu Dauda Youusif, Ruboneka Jean Bosco, Lamine Bah, Denis Omed, Hakim Kiwanuka na Cheik Djibril Ouattra.

Abakinnyi ba AS Kigali ubwo bari bari kwishyushya mbere y'uko umukino utangira

Abakinnyi ba APR FC ubwo bari bari kwishyushya mbere y'uko umukino utangira

Ni umukino ukomeye ku mpande zombi yaba AS Kigali na APR FC cyane ko zose zikiri mu buryo bwiza bwo kwegukana igikombe cya shampiyona, kubera ko mbere y'uko uyu mukino ukinwa, APR FC ni iya Kabiri n'amanota 34, naho ikipe ya AS Kigali yo ni iya Gatatu n'amanota 29.

APR FC igiye kumanuka mu kibuga ibizi neza ko Rayon Sports zihanganiye igikombe cya shampiyona yamaze kuyishyiramo ikinyuranyo cy'amanota 6 nyuma y'uko yo yamaze gutsinda Kiyovu Spor 2-1 ku munsi wa 17 wa shampiyona.

Mu gihe APR FC yatsindwa uyu mukino ubwo bidasubirwaho imibare yo guhangana na Rayon Sjpor yaba ijemo ibihekane kuko yaba iyirushije amanota atandatu.

Ku ruhande rwa APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo igume irushwa amanota atatu gusa na Rayon Spor ya mbere.

Ikipe ya AS Kigali nayo ishaka gutsinda uyu mukino, kuko iramutse iwutsinze, yaguma ku mwanya wa Gatatu ariko igasigara irushwa amanota abiri gusa n'ikipe iri ku mwanya wa Kabiri. 

Bisobanuye ko gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa AS Kigali biraba biyinjije mu makipe ari guhanganira igikombe cya shampiyona byeruye.

Mu mikino iheruka guhuza aya makipe yombi, ikipe ya APR FC isa n'aho iri kwigaranzura AS Kigali yigeze kumara imyaka itanu yarayifatiye ku gakanu  itazi uko gutsinda AS Kigali bimera.

Gusa siko bikimeze kuko imikino ibiri iheruka guhuza aya makipe, APR FC yarayitsinze. Umukino uheruka ni uwo muri ½ mu gikombe cy'Intwari icyo gihe warangiye APR FC itsinze AS Kigali ibitego bibiri ku busa.

Uko abakinnyi ba APR FC bageze kuri Kigali pele Stadium bitegura guhangana na AS Kigali

Haruna Niyonzima mu bakinnyi bitezwe mu mukino wa AS Kigali na APR FC

 Uko abakinnyi ba AS Kigali bageze kuri Kigali Pele Stadium



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152365/live-apr-fc-yakiriye-as-kigali-mu-mukino-wo-gushaka-icyubahiro-amafoto-152365.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 17, June 2025