Kayonza: Ubuyobozi bwijeje gukemura ikibazo cy'abatuburira abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku marembo y'isoko rya Kayonza no mu nkengero zaryo, hari abasore benshi baba bacanga amakarita bagasaba abaturage bari aho babareba, guhitamo ikarita bifuza bakayishyiriraho amafaranga, ibizwi nka gusheta.

Iyo ikarita batoranyije itsinze, cyangwa se ikaba ari iyo igaragazwa nk'iyatoranyijwe mu zindi nyinshi, ubwo uwashyizeho amafaranga aba atsinze, akaba yakubirwa kabiri ayo yatanze, bitewe n'ibyo bumvikanye.

Ni ibintu bikorwa mu bwiru kuko aba basore badafite uruhushya rwo kubikora, ndetse bakaba batagira n'amabwiriza bagenderaho, ibituma benshi bavuga ko ibi ari ubutekamutwe.

Ibi kandi bituma benshi mu baturage baribwa amafaranga yabo, abandi bagashyiraho na telefone zabo ku buryo buri munsi hatabura bamwe mu baturage baba bari kurira nyuma yo kuribwa amafaranga yabo yose.

Benshi mu bakunze gushyiraho imitungo ni ababa baturutse mu mirenge ya kure baje kugurisha imyaka cyangwa imbuto.

Shyaka Dan ucururiza imyenda hanze y'isoko hafi y'aho aba basore bakunda gucangira amakarita, yabwiye IGIHE ati 'Ni ibintu bibabaje. Baza hano ari abantu benshi noneho umuturage akabagana yibwira ko batari kumwe, bagacanga amakarita bakakubeshya umwe agashyiraho akarya na we ukayashyiraho, bikarangira bakuriye.''

Yavuze ko hari umuturage wigeza gutaka amafaranga menshi ashaka kurwana, bose baramuteranira aza gutabarwa n'abacuruzi bo mu isoko.

Gahongayire Olive we yavuze ko hari umugore aba basore baherutse kurya amafaranga menshi na telefone birangira ashatse kwiyahura.

Yavuze ko abo basore bakunze kuba ari benshi ku buryo iyo hari n'umuturage babonye ko afite amafaranga menshi, bamwoshya bamwigiza ku ruhande bakayamwambura.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yabwiye IGIHE ko iki kibazo batari bakizi ariko ko bagiye kugikurikirana, abo bantu bakabahashya ngo kuko ari ubutubuzi kandi butemewe. Yijeje abaturage ko iki kibazo bagikurikirana.

Gahongayire Olive yavuze ko bibabaje kuba hari abantu bumva ko bazabaho ari uko bibye abandi aho kujya gukora ngo biteze imbere
Shyaka Dan yavuze ko benshi mu bacanga amakarita bagamijwe kwiba abaturage ari abasore bakiri bato



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ubuyobozi-bwijeje-gukemura-ikibazo-cy-abacanga-amakarita-bagamije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)