Perezida Kagame yaganiriye na Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan wa UAE - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan kuri uyu wa 31 Mutarama 2025, nk'uko Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byabitangaje bibinyujije kuri X.

Perezida Kagame na Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan baganiriye ku bijyanye no guteza imbere umubano mwiza usanzwe hagati y'ibihugu byombi no ku mahirwe ashobora kubyazwa umusaruro hagati y'impande zombi.

Minisitiri Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan yakiriwe na Perezida Kagame nyuma y'uko ku wa 13 Mutarama 2025 na we yakiriye Umukuru w'Igihugu i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Icyo gihe Umukuru w'Igihugu yari yitabiriye inama ya 'Abu Dhabi Sustainability Week' yari igamije kurebera hamwe uburyo bwo kongera ubufatanye mu guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe.

Ni inama yari yitabiriwe na Perezida wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan n'abandi bayobozi bakuru b'ibihugu, abafata ibyemezo, abahagarariye ibihugu byabo n'abandi.

Yafatiwemo ingamba zigamije guteza imbere ikoreshwa ry'ingufu zisubira kandi zitangiza ikirere, hakarebwa ku ikoranabuhanga rigezweho, ryafasha ibihugu bitandukanye kurushaho kugana muri uyu murongo.

Icyo gihe Perezida Kagame yanitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bizwi nka 'Zayed Sustainability Prize awards' byari bigiye gutangwa ku nshuro ya 16.

Ni bihembo bitangwa na UAE, bigamije kuzirikana abagira uruhare mu guhanga udushya no kurema ibisubizo bigamije guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe. Ibigo bito n'ibiciriritse n'imiryango itegamiye kuri leta ni bamwe mu bahabwa ibi bihembo.

Ku munsi wakurikiyeho, Perezida Kagame yahuye na Perezida na Sheikh Mohamed bin Zayed al Nahyan, baganiriye ku bufatanye bw'u Rwanda na UAE bugamije inyungu z'impande zombi.

Umubano w'u Rwanda na UAE ushimangirwa n'ubufatanye bumaze igihe kinini mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ubukungu, umutekano n'ibikorwaremezo.

UAE imaze imyaka myinshi ku mwanya wa mbere mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi.

Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, igaragaza ko mu gihembwe cya gatatu cya 2024 (Nyakanga-Nzeri), ibucuruzwa bikomoka mu Rwanda byoherejweyo byari bifite agaciro ka miliyoni 446,51 z'Amadolari ya Amerika.

Mu 2023 ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, bwageze kuri miliyari 1,1$.

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan wa UAE
Perezida Kagame na Minisitiri Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan wa UAE baganiriye ku bufatanye bw'ibihugu byombi
Perezida Kagame n'itsinda ry'abayobozi batandukanye bakiriye itsinda ry'abo muri UAE ryari riyobowe na Minisitiri Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-sheikh-shakhboot-bin-nahyan-al-nahyan-wa-uae

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)