Abanyarwanda baba muri Nigeria basabwe kwigira ku murage w'ubutwari mu rugamba rwo kubaka igihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa Gatandatu, tariki ya 01 Gashyantare 2025, ubwo Abanyarwanda baba muri Nigeria n'inshuti zabo bizihizaga umunsi w'Intwari z'Igihugu ku nshuro ya 31 mu ndangagaciro z'umuco w'u Rwanda.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu Murwa Mukuru, Abuja, ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka 'Ubutwari n'Ubumwe bw'Abanyarwanda, inkingi z'iterambere'.

Ambasaderi Bazivamo Christophe yavuze ko tariki ya 1 Gashyantare ari umunsi wihariye mu mateka y'u Rwanda.

Yagize ati 'Uyu munsi ufite igisobanuro cyihariye ku Banyarwanda twese ndetse n'inshuti zacu. Ni umunsi wo kuzirikana ubutwari, kwitanga no kwiyemeza kw'abahanze u Rwanda, bakarwagura, n'abarubohoye bakaruhesha agaciro rukaba rumaze kuba ubukombe.

Yakomeje ati 'Izi ntwari tuzi n'izo tutazi, abenshi batanze ubuzima bwabo, abandi barangwa n'ubushishozi, kutikunda, ubunyangamugayo…kugira ngo hubakwe u Rwanda rukomeye, rushyize hamwe kandi ruteye imbere.''

Yagaragaje ko ibikorwa by'ubutwari ari ubushake bw'Abanyarwanda biyemeje kubaka igihugu, abasaba gushyira imbere ubumwe n'ubudaheranwa mu rugamba rw'iterambere.

Ati 'Ibikorwa by'ubutwari si iby'abantu ku giti cyabo gusa, ahubwo ni n'ubushake bw'Abanyarwanda twiyemeje kubaka igihugu cyacu dushingiye ku bumwe, ubudaheranwa n'iterambere. Ndasaba abari hano twese, Abanyarwanda n'inshuti zacu, kwigira ku murage w'intwari zatubanjirije maze tukubaka ejo heza kandi hatubereye.''

Umuyobozi uhagarariye Abanyarwanda baba muri Nigeria, Dr. Otto Vianney Muhinda, yibukije ko indangagaciro z'ubutwari mu Rwanda n'Abanyarwanda atari ibya none.

Yavuze ko mu bihe binyuranye kandi bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, haba mbere y'ubukoroni, mu gihe cyabwo ndetse na nyuma yabwo, u Rwanda rwagiye rugobokwa n'abana barwo b'intwari.

Ati 'Ndavuga abagore n'abagabo baranzwe no gukunda igihugu, kukitangira, gushyira hamwe, gukunda ukuri no kwanga umugayo'

Dr. Otto Muhinda yibukije Abanyarwanda n'inshuti zabo, inzego z'Intwari z'Igihugu zirimo Imanzi, Imena n'Ingenzi hamwe n'Ibiranga Intwari z'Igihugu.

Yavuze ko intwari zirangwa no kugira umutima ukomeye kandi ukeye, gukunda igihugu, kwitanga, kugira ubushishozi, kugira ubwamamare mu butwari, kuba intangarugero, kuba umunyakuri, kugira ubupfura, kugira ubumuntu ndetse asaba urubyiruko kuzigiraho.

Abitabiriye uwo munsi kandi basusurukijwe mu mbyino n'indirimbo zishimagiza Intwari z'u Rwanda hamwe n'umuhamirizo w'intore z'Abanyarwanda baba Abuja.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Nigeria, Bazivamo Christophe, yasabye Abanyarwanda kwigira ku murage w'ubutwari
Abanyarwanda baba muri Nigeria bagararijwe indangagaciro zarangaga intwari z'igihugu
Ambasaderi w'u Rwanda muri Nigeria, Bazivamo Christophe, yishimanye n'Abanyarwanda baba muri Nigeria ku munsi w'Intwari
Abato nabo bitabiriye ibyo birori
Imbyino nyarwanda zafashije abitabiriye ibi birori
Ibi birori byitabiriwe n'abantu batandukanye barimo n'inshuti z'u Rwanda
Abanyarwanda baba muri Nigeria basabwe gukomeza kuzirikana umurage w'ubutwari
Intore z'Abanyarwanda baba muri Nigeria basusurukije abitabiriye ibi birori



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-baba-muri-nigeria-basabwe-kwigira-ku-murage-w-ubutwari-mu-rugamba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)