Nyuma yo gutsindwa na M23 mu mujyi wa Goma, ingabo za FARDC zatangiye kurasa mu Rwanda ibisasu byinshi biremereye n'amasasu y'imbunda zisanzwe.
U Rwanda rwatangaje ko ayo masasu yahitanye abaturage barwo icyenda bari mu Mujyi wa Rubavu, abandi barenga 30 barakomereka.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda Alain Mukuralinda yabwiye itangazamakuru ko ingabo za RDC zarashe mu Rwanda ku bushake, ndetse Abanyarwanda barenga 681 baturiye umupaka uruhuza na RDC bahunze bashyizwe mu Nkambi ya Kijote iri mu Karere ka Nyabihu.
Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano yo kuri uyu wa 28 Mutarama 2025, kateranye hagamijwe kureba uko byifashe mu Burasirazuba bwa RDC.
Ambasaderi w'u Rwanda muri Loni, Ernest Rwamucyo, yavuze ko ingabo za FARDC zimaze gukubitwa inshuro na M32 i Goma zahise zitangira kurasa mu Rwanda zihitana ubuzima bw'abaturage, abandi benshi barakomereka.
Ati 'Ku wa 26 Mutarama 2025, ubwo byavugwaga ko M23 yafashe Goma, ingabo za RDC zari ziri guhunga zarashe ku butaka bw'u Rwanda. U Rwanda rwamaganye ibi bitero byagabwe mu Mujyi wa Rubavu byahitanye abantu icyenda, abasivili b'inzirakarengane abandi 35 bagakomereka.'
'Ibi bikorwa byo kurasa ku bushake ni ibyaha by'intambara bidakwiye kwihanganirwa, ndetse ni igihamya ko ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda zikwiye kugumaho, kuko zashyiriweho kwirinda ibihungabanya umutekano nk'ibi.'
Yahamije ko ihuriro ry'abarwanya u Rwanda bari ku mupaka warwo na RDC bashaka guhungabanya umutekano w'igihugu 'ni ikibazo gikomeye mu rwego rw'umutekano, bitandukanye na Guverinoma ya Kinshasa ititaye ku bibera muri kilometero 200. Umupaka wacu n'a RDC uri mu ntera ya kilometero 200 kugera i Kinshasa.'
Ibitero nk'ibi kandi byagiye bigabwa mu bihe byashize, FARDC ifatanyije n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR bikica ubuzima bw'abaturage mu Burengerazuba n'Amajyaruguru.
Amb. Rwamucyo yahamije ko Guverinoma y'u Rwanda ihora iharanira amahoro kuko izi neza ibyago byo kuyabura.
Ati 'U Rwanda ruhora rushaka amahoro kuko ari twe dufite byinshi twahomba. Ndashimangira ko u Rwanda ruzi inyungu iva mu kuba ufite amahoro. Twanyuze mu bihe bikomeye nta mahoro, igihugu cyacu cyari kigiye kuba umuyonga, ariko twakoze ibishoboka ngo twubake amahoro, duharanire amahoro mu karere.'
Kuva ibyo bisasu byaraswa i Rubavu, ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ubwirinzi bwashyizwe ku mupaka bwahanuye ibisasu byinshi byaturutse muri RDC, zinizeza abaturage ko umutekano urinzwe kandi ziteguye guhangana n'umwanzi washaka gushoza intambara ku gihugu.
Kuwa 28 Mutarama 2025, umutekano wari wagarutse i Rubavu ndetse abenshi bari basubukuye imirimo yabo.

