Mukuralinda yavuze ku myitwarire igayitse y'amahanga, umutekano i Rubavu n'ahazaza h'ubuhahirane na Goma - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro na IGIHE, Alain Mukuralinda yagaragaje ko kuri ubu umujyi wa Rubavu wagarutsemo umutekano nyuma y'amasasu menshi yawurashwemo avuye muri RDC, akomeza ku hazaza h'ubuhahirane bw'uyu mujyi na Goma, ibirego bikomeje gushinjwa u Rwanda n'ibindi.

Kurikira ikiganiro twagiranye na Alain Mukuralinda.

IGIHE: Umuntu utari i Rubavu ni ibiki akwiriye kumenya, bijyanye n'uko umutekano wifashe?

Mukuralinda: Nagira ngo babanze bamenye ko Rubavu na Goma, umuntu atakubwiye ngo hano hari umupaka, ni umujyi umwe. Ntabwo wamenya ngo aha ni i Rubavu, aha ni i Goma. Wenda wareba ibirango by'imodoka byahindutse cyangwa se ukabona abantu ururimi rurahindutse cyangwa se ukahasanga abakozi bashinzwe abinjira n'abasohoka, bakakubwira bati 'Wageze ku mupaka'.

Ni yo mpamvu ejo hari imirwano ikaze hakurya, kandi koko yari ikaze, amasasu warayumvaga, amabombe warayumvaga, abantu bakavuga ngo 'Biri ku mupaka', ni nk'aho barwaniraga i Rubavu ariko nta ngabo za FARDC n'abo bafatanyije, FDLR, Wazalendo, zigeze zihirahira kwambuka ngo zigabye igitero mu Rwanda kuko no ku mbuga nkoranyambaga byarakwiriye ahantu hose, ngo zafashe ahantu, zatwitse ahantu, bagacurika amashusho, niba hari ahantu bombe yaguye, ngo 'Dore ingabo zacu zahageze, zahafashe'.

Mu gihe intambara yari irimbanyije hakurya y'umupaka, mwabonye abaturage b'u Rwanda baritwaye bate?

Twashima Abanyarwanda, cyane cyane abaturiye umupaka uko bitwaye ejo kuko bumviye amabwiriza bahawe ubwo imirwano yari ikaze.

Hari abagiye rugikubita kuko baturiye umupaka, nta kundi byari kugenda. Hari amashuri n'ubu mvuye kuyareba, mu Byahi no h'epfo yaho. Mwabonye abana bava mu mashuri biruka, kuko isasu ryagiraga gutya, rikaba riciye mu idirishya, hari n'abana mwabonye bakomeretse.

Birumvikana umuntu wumvise amasasu, ikintu cya mbere akora ni ukuva aho amasasu ari. Nanabashimira ko abenshi bababwiye bati 'Muhave', abandi bati 'Mujye mu nzu, mugumemo', bakabyubahiriza. Ngira ngo icyo gihe iyo bitubahirizwa, hashoboraga kuba ibikorwa byinshi n'ingaruka zabyo mbi.

Mu isesengura mwakoze, mwasanze ayo masasu yarashwe akagera no ku butaka bw'u Rwanda, byakozwe ku bushake cyangwa ni impanuka?

Amasasu yarashwe mu Rwanda byaragaragaye ko byakozwe nkana, ntabwo ari ukwibeshya, ntabwo ari impanuka. Ndetse n'uwashaka kubitangira ikimenyetso, yabigaragaza kuko hari ibyo abaturage bafashe, barasaga hano, bakabirasa, bigashwanyukira mu kirere.

Ibyo byose byarabaye umunsi w'ejo, wenda icyo abantu batamenye ni uko bigeze mu masaha ya Saa kumi n'imwe, ubuyobozi bwabwiye abaturage buti 'Ngaho musohoke mu nzu' kuko bari bamaze kubona ko imirwano yaberaga hafi y'umupaka igenda yigirayo.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere byatangajwe ko abantu batanu bakomeretse, ubu imibare ivuga iki?

Raporo ya nyuma yatugaragarije ko abantu icyenda bahasize ubuzima, hari n'abakomeretse. Uyu munsi batangiye gushyingura, icyo namenye ni uko hariho batatu cyangwa bane bakomeretse cyane, bajyanwa kuvurirwa i Musanze cyangwa i Kigali, abandi ni ibikomere bisanzwe, abantu baraje bakamupfuka, akagenda, aho ngaho nta mpungenge zirimo.

Ikindi ni uko ari abitabye Imana, ari abakomeretse, abo bose baritabwaho na Guverinoma y'u Rwanda, ni yo igena buri cyose kigomba gukorwa, ikazacyishyura.

Hari inzu eshanu zaguyeho ibisasu, zirangirika, hari transformateur iduha umuriro yari yarashwe, n'intsinga zari zarashwe ku buryo bigera mu masaha ya Saa kumi n'ebyiri, saa moya, saa mbiri hari igice kimwe cya Rubavu kitari gifite umuriro ariko Saa yine ibyo byose byarakemutse.

Mu by'ukuri ntibashoboraga kujya kuwukora kuko aho barasaga, bari bakiharasa. Navuga rero ko ibyo ari byo twiriwemo ejo, imirwano yari ikaze kandi ibera hano hafi.

Hari inzu yahiye, ari na ho abantu bahera bavuga ngo 'Dore ingabo za Congo mu Rwanda zahafashe, dore zahatwitse.' Yarahiye nyine kuko igisasu cyayiguyeho kandi nyuma y'isaha, abashinzwe kuzimya umuriro bari bawuzimije.

Ibibera muri Congo ntibitureba, ubwo hari impamvu yabyo ariko navuga ko uyu munsi hano haratekanye. Saa sita z'amanywa nazengurutse mu mujyi, navuga ko 70% by'amaduka byari bimaze gufungura.

Amashuri yo bite?

Amashuri yo twabiganiriyeho nimugoroba, turavuga tuti 'Byakabaye byiza ubwo abana ejo batashye, uyu munsi babanze bagenzure, barebe niba nta sasu ryasigaye mu ishuri.

Mwabonye ko hari amasasu yagwaga ahantu ntaturike, bagenzure ejo hatazagira umwana usubira ku ishuri, agasanga hari isasu, akarikinisha, rikaba ryamuturikana. Bivuze ko na bo ejo bazasubira ku ishuri.

Impunzi u Rwanda rumaze kwakira zo zingana gute?

Ejo twari twakiriye abantu 272 bavuye muri Congo, bashaka ubuhungiro. Baraye mu Rugerero mu nkambi, ibikenewe byose barabihasanze.

Ibyo kuryamirwa, matola, ibiringiti, amazi yo kunywa, ibiryo byo kurya, byose byari bihari. Hari abantu 1822 bo mu Muryango w'Abibumbye, ba MONUSCO, ngira ngo abantu ejo babonye amabisi menshi agenda, bakibaza 'Ese ni izihe mpunzi batwaye?'

Kuva iyi ntambara yatangira, hari abantu ku mbuga nkoranyambaga batangiye kumvikana bashinja Ingabo z'u Rwanda kwinjira muri RDC gufatanya na M23. Ni iki mubivugaho?

Kuvuga ngo babonye ku mbuga nkoranyambaga ingabo zinjira, havugwa byinshi ariko ibyo nabonye muri byinshi byavuzwe ejo, hari n'ibyagaragarizwaga amashusho.

Sinzi niba hari umuntu waba yarabonye amashusho agaragaza ingabo z'u Rwanda zirimo zinjira muri Congo. Ibyo bintu biravugwa, si na bwo bwa mbere bivuzwe.

Byazanywe na Guverinoma ya Congo bwa mbere…

Hari imvugo yashyizweho na Guverinoma ya Congo, ko u Rwanda rufasha M23 kugira ngo basahure imitungo ya Congo. Guverinoma ya Congo yo ni ko ivuga.

Hari na bamwe bavuga iyo mvugo, ariko hari n'abatangiye kwibaza ngo 'Kuki nko mu itangazo rya Afurika yunze Ubumwe bo batabivuga?'

Kuki se nyine bo batabivuga kandi bavuga ku kibazo kimwe, bose bafiteho amakuru amwe, banashatse kuyabona, bayabona, ariko bakabivuga mu buryo butandukanye.

Bivuga ko hari ikibazo gituma buri wese mu itangazo abivuga uko abyumva. Hari impamvu kuko ibiba hariya birazwi.

Ibyo u Rwanda ruvuga nk'ikibazo rurabisobanura kandi birazwi, n'ayo ma raporo bamwe bagenderaho bavuga iby'u Rwanda, ni na ko avuga ku kibazo u Rwanda rubaza.

Birasobanutse. Kuki se babyirengagiza? Hari ikibazo cy'umutekano. Ntabwo waba uvuga uti 'Hari umutwe witwara gisirikare wa FDLR ugamije guhirika ubutegetsi mu Rwanda, kubuvanaho, ugamije guteza umutekano muke u Rwanda, wanabikoze', iyo raporo bashingiraho bavuga u Rwanda irabyemeza, iti 'Guverinoma ya Congo ikorana n'umutwe wa FDLR, bahuriye aha ngaha mu nama, babahaye intwaro izi n'izi, bajyanye mu bitero ibi n'ibi, bari mu mutwe urinda Perezida wa Repubulika', byanditse ariko wajya kuvuga, icyo kintu ukacyibagirwa.

Ese uracyibagirwa, ugira ngo n'u Rwanda ruracyibagirwa?

Hanyuma warangiza nk'Umukuru w'Igihugu, uti 'Njyewe nta kibazo mfitanye n'Abanyarwanda, ngifitanye na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda na Guverinoma ye… warangiza uti 'Njyewe naguze intwaro, nshobora kurasa i Kigali nihagarariye i Goma, nta kibazo'.

Warangiza ugahamagara abacanshuro, warangiza ugahamagara ingabo z'u Burundi [Ni uburenganzira bwawe], warangiza ugahamagara ingabo za SADC [Ni uburenganzira bwawe].

Ibyo byose bikabera hano ku mupaka, u Rwanda rukavuga ruti 'Ariko ibyo byose mukora, hari ikibazo dufite cy'umutekano, tuzanagifatira ingamba.'

Bati 'Ingamba ni izihe?' Abemera kujya kuvuga ibyo bakoze byose, u Rwanda si ko bikora. Baranabisinye ko nibinakemuka, ingamba bazazivanaho.

Umunsi bazivanyeho nyine, uzamenya izo ari zo ariko kujya kubavugira ibyo batavuze si byo bikemura ikibazo, nta n'ibyo byakemuye.

Kugira ngo bariya basirikare ba FARDC n'abaturage basanzwe ba Congo bakirwe, byaba ari ubusabe bwabayeho cyangwa u Rwanda rwabonye baje, rurabakira nta kindi rushingiyeho?

Nta biganiro byabaye ariko u Rwanda ntabwo rushobora kubona abaruhungireho ngo rwange kubatabara. Hera ku basirikare mu gitondo saa kumi n'ebyiri bashobora kuba bararasaga hano, saa tanu bagashyira intwaro hasi, bakaza. Ngira ngo no mu kanya itangazamakuru ryabasuye aho bari. Nabonye n'udufoto barimo babavura, nta kibazo. Uri mu kaga, hari umuco Abanyarwanda twize, hari uburere twahawe, hari n'amasezerano mpuzamahanga twashyizeho umukono. Yaba ari umuntu waguteragaho amasasu n'amabombe, mu kanya akaza asaba ubuhungiro, ugomba kubumuha. Ni ko bimeze, ni ko byamye bikorwa.

Yaba ari ba MONUSCO twavugaga, bakoze itangazo bati 'Dushyigikiye FARDC', rirasohoka. None se ejo 18:00 sinkubwiye ko baciye hano, ubu bakaba bari gutaha? Si ngombwa ibiganiro kuri icyo kibazo cyo gutabara, kwakira abari mu kaga, ngo twumvikane na Guverinoma ya RDC, muri ino minsi ntishaka kuvugana na Guverinoma y'u Rwanda. Ejo hambutse abantu barenze 2000 kuva mu gitondo kugeza nimugoroba.

Ibaze u Rwanda rufunze umupaka ngo ni uko umuyobozi wo muri RDC cyangwa MONUSCO yakoze ibi n'ibi n'ibi, ibyo ntabwo byaba ari byo. Icy'ingenzi ni ugutabara, ahubwo nk'uko nabivuze, dipolomasi y'u Rwanda igakomeza gukora akazi kayo ko gusobanura uko ikibazo giteye, kugeza igihe bazareka kucyirengagiza, bakumva ko gifite uburemere kuri Guverinoma y'u Rwanda, bakicara bakakiganiraho.

Uyu munsi ubuhahirane bwarahagaze hagati ya Rubavu na Goma, mwiteze ko buzongera gusubukurwa mu gihe cya vuba?

Kuva ejo intambara yarageze mu mujyi, ngira ngo ni bwo ubuhahirane bwahagaze. Ngira ngo no ku Cyumweru barahahiranaga kuko ndibuka mvugana n'abantu nkiri i Kigali, ntaraza hano, bavuga bati 'Reka turebe ko saa cyenda baza gufunga umupaka.' Ni ukuvuga ngo ubuhahirane bwarakomeje. Bwahagaze ejo kubera amasasu yavuze. Birumvikana, byari bikabije.

Uyu munsi, urusaku rw'amasasu rwahosheje. Abantu bagomba kwibaza bati 'Ko rwahosheje, u Rwanda rukaba rutarigeze rufunga umupaka?' Petite barriere yo ni Congo yari yayifunze, ntabwo ari u Rwanda. Ese ejo ko grande barriere batigeze bayifunga, ejo nta warunguruka agahengereza, nitubona nta bagihunga, bizaba bivuga ko hakurya imirwano ihagaze. Niba ku rundi ruhande badafunze umupaka, bakumva hakurya abantu na bo bagomba kubaho, bagomba gucuruza, bagomba kwivuza, bagomba kwiga, bakumva batangiye, bizahita bitangira. Ikibazo gifitwe n'abayobozi ba Guverinoma ya Congo, ni bo bashaka kuzana n'ayo mahane mu baturage kuko ibyo bavuga, iyaba abaturage babyakiraga uko babivuga, ubwo buhahirane uvuga ntibwabaho.

Ni ukuvuga ngo abaturage hagati yabo nta kibazo bafitanye, noneho no ku rundi ruhande, nta gihe mutabonye imodoka za Congo mu Rwanda, nta gihe Abakongomani batabaye mu Rwanda, ntawe bari bakozaho urwara. Ndahamya ko aha hantu, amasasu naceceka, akamara iminsi ibiri acecetse, uriya munsi w'ejo wa ruriya rusaku rw'amasasu uzaba amateka. Abantu bazajya banibaza bati 'Ese byabayeho koko cyangwa ni inzozi?' Kuko bizahita byongera bimere nk'uko mbere byari bimeze nk'uko ku Cyumweru, mu masaha 48 ashize byari bimeze. Nyamara intambara yari hafi, yabaye, ejo yazamuye umutwe, birakabije, birasakuje cyane, abantu barikanze, uyu munsi byahosheje, ejo nibikomeza bigahosha, ndakeka ko umunsi wa gatatu, niba imipaka idafunzwe, abantu bazakomeza bongere bakore.

Umubano w'u Rwanda n'ibihugu bya SADC byohereje ingabo muri RDC uhagaze ute? Twabonye hari ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na mugenzi we wa Afurika y'Epfo…

Hariya nta Afurika y'Epfo ihari, hari SADC. Burya mu rwego rw'amategeko ni ibintu bibiri bitandukanye. Ni byo koko, niba uri muri SADC, ukaba ufite ibyo wemeye usinya amasezerano, bakagusaba kubishyira mu bikorwa, ntuzanga kubishyira mu bikorwa. Bivuze ngo rero niba baravuze bati 'Nimwohereze ingabo', Tanzania ikohereza ingabo, Malawi ikohereza ingabo, Afurika y'Epfo ikohereza ingabo, ni SADC yaje, ntabwo ari Afurika y'Epfo yaje ku giti cyayo cyangwa se Tanzania ku giti cyayo.

Buriya ushobora kumbaza uti 'Bite ko hari Abanya-Tanzania, imodoka zacu zikaba zicayo?' Ni na ho abantu bakwiye guhita bumvira, bavuga bati 'Ni byo koko si Tanzania, ni SADC iriyo. Ni byo koko si Malawi iriyo, ni SADC iriyo.' Ahubwo ntekereza ko muri ibyo biganiro bagirana, SADC yafashe icyo cyemezo, baracyubahiriza, ntabwo wabibaveba kuko ni inshingano bashyizeho umukono ko amasezerano bagomba kuyashyira mu bikorwa. Ahubwo wenda wavuga uti 'Ibiganiro niba babigiranye, niba hari umusaruro bitanze, niba hari ibisobanuro birushijeho byatanze', ahubwo ashobora kubiheraho, akaba yajya kubwira bagenzi be muri SADC ati 'Nyamara ibintu bimeze bitya, ibintu byagenda bitya.' Wenda iki cyemezo cya SADC bakaba bagihindura, ariko niba na none mu bigaragara M23 yarafashe aho SADC yari iri, ikaba yarahavuye, na byo bishobora gutuma ibyemezo bihinduka, muri uko kubihindura n'ibyo biganiro byabaye, akaba yabiheraho avuga ati 'Twahavuye, turi ahandi, ese ni ngomwa kuhaguma? Ahubwo twafashije tukava mu mirwano, ese ko tuhamaze imyaka ibiri byatanze iki? Ese ntitwasubira mu biganiro?'

Ni ubwo buryo umuntu agomba kubyumvamo, nta n'ikibazo u Rwanda rufitanye na SADC nk'umuryango kuko ni uburenganzira bw'igihugu gutabaza uwo gishaka gutabaza. Ahubwo wahindukira, ukavuga uti 'Ibi bihugu byo muri SADC, harimo iby'inshuti, harimo ibyo tubanye neza cyangwa gahoro, ese ntiwabegera tukaganira?' Tukanababaza tuti 'Ese mu by'ukuri muza babasobanuriye neza umuzi w'ikibazo gihari? Kimwe bibiri cyangwa bitatu?' Ni byo nahoze mvuga nti 'Dipolomasi y'u Rwanda igomba gukomeza gukora, ntigomba kwivumbura'; yaba muri SADC, yaba mu muryango wunze ubumwe bw'Uburayi, yaba mu muryango wunze ubumwe bwa Afurika, yaba mu Muryango w'Abibumbye, igomba gukomeza gusobanura kugeza igihe ikibazo kizumvirwa, kikaganirwaho.

Ni iki Guverinoma y'u Rwanda ivuga ku kubusanya k'umuryango mpuzamahanga ku kibazo cyo muri RDC?

Ni gute umuryango mpuzamahanga usa n'ucitsemo kabiri cyangwa gatatu? Iyo tuvuze umuryango mpuzamahanga, icyo gihe bose baba bari hamwe. Ariko n'ubu ngubu, ab'i Burayi n'abo muri Congo barimo baribaza impamvu itangazo ry'umuryango wunze ubumwe bwa Afurika ritigeze rivuga u Rwanda, rikavuga riti 'Impande zose zirebwa na kiriya kibazo, nyamuneka nimusubire ku meza muganire.' Nta bya bindi byo kuvuga ngo 'Wowe Rwanda uri inyuma ya M23', icyo ni kimwe. Abanyafurika na bo bagize umuryango mpuzamahanga. Wasoma itangazo ry'akanama gashinzwe umutekano ku Isi ryo ku Cyumweru, ugasanga na bo ntibavuga u Rwanda nk'uko abandi baruvuga. Wasoma itangazo ry'Umunyamabanga Mukuru ugasanga we ni ko avuga. Wasoma iry'umuryango wunze ubumwe i Burayi, ugasanga ni ko bavuga. Wajya mu bihugu byihariye; Abafaransa, Ababiligi, ugasanga ni ko bavuga.

Ese ko bose bahuriye mu muryango umwe, ko ikibazo bakizi, ko nta wababujije kujya gushaka amakuru, ko ibyo u Rwanda rushinja nta wababujije kujya kubigenzura, ko ibyo Abanye-Congo barwana babaza Guverinoma nta wababujije kujya kubigenzura, kuki noneho babusanya? Ni na ho mvuga nti 'Nka Guverinoma turusheho gusobanura kugeza igihe kubusanya bizahagarara. Iyo umbaza uti 'ko bose bavuga kimwe?', ubanza ntari kubona igisubizo ngusubiza. Ese kuba babusanya, hari aho tutari twasobanura bihagije? Ese twarasobanuye bihagije, bamwe barabyirengagiza? Ese babivuga kubera ko hari inyungu runaka, abandi bakaba bafite inyungu runaka? Ibyo byose ni ibintu bigomba gusuzumwa kuko icyo kibazo cyo kirahari, hari ababyemeza, haba mu magambo, haba no mu nyandiko, na bamwe muri abo bavuga bati 'u Rwanda na M23'.

Bafite raporo zabo zibyemeza. Ni icyo ngicyo u Rwanda rubivugaho, ruravuga ruti 'Abantu barabusanya, niba babusanya, ni imyumvire itandukanye, hari impamvu, ni yo igomba gushakwa kugira ngo umunsi batabusanyije, bagasanga koko gihari, wenda bazashyira ingufu hamwe, ikibazo cyigwe, bucye cyabonewe igisubizo.

Hari abantu benshi babonye iyi ntambara itangiye, batangira kugarura ibirego by'amabuye y'agaciro. Mubasubiza iki? Bavuga ko u Rwanda rugiye kwitwikira M23 rugasahura RDC

Ntabwo mvuze ko u Rwanda rufite amabuye y'agaciro angana n'aya Congo. Ntitwicaye hano ku mupaka? Nanarahira ko amabuye y'agaciro ayo ari yo yose, amwe n'amwe, adahagararira muri Congo. Reka ngendere no ku byo nize ndi umwana. Batwigishaga amasosiyete yacukuraga amabuye y'agaciro mu Rwanda. Muzajye mu mateka, muzasanga hari sosiyete yita SOMIRWA. Bakatubwira ko ahantu Gifurwe, sinzi n'aho ari ho ariko mpazi mu mutwe kuko hacukurwaga Wolfram. Wolfram sinzi icyo ari cyo, nzi ko ari amabuye y'agaciro. Rutongo hacukurwaga amabuye y'agaciro. Rwinkwavu hacukurwaga amabuye y'agaciro. Ibyo ni ibintu twize mu bumenyi bw'Isi, hirya no hino mu gihugu. Cyane cyane Gasegereti na …twebwe bayitaga Colombo Tantalite, nyuma ngo ni Coltan. Ibyo ni ibintu twize turi abana. Ese batubwira ko, n'iyo yaba atangana n'ari muri Congo, ibi bintu batwigishaga turi abana, iyi kampanyi yabagaho yarashize mu Rwanda?

Ntekereza ko harimo ubwibone. Ntawe uhakana ko Congo iyafite menshi, anatandukanye ariko kumva ko ngo u Rwanda rutunzwe n'ayo mabuye y'agaciro nk'aho ahagarara ku mupaka, nk'aho ibyo twize mu mateka ari ibyo abantu bari barahimbye, aya makampanyi yakorwagamo n'abazungu. Hariya i Rutongo hari inzu za SOMIRWA abakozi bayo bari batuyemo, ngira ngo ziracyahari. Ayo mateka arahari, aranditse, wayabaza mu Bubiligi, wayabaza na hano mu Rwanda.

Bivuze ngo rero ni urwitwazo Guverinoma ya Congo yashatse kugira ngo ihunge inshingano z'ibibazo ibazwa n'abaturage bayo. Igahungira gusa mu kuvuga ngo u Rwanda rwiba amabuye ya Congo.

Ntekereza ko abantu bagiye basesengura, bagafata umwanya bakumva, bakanashakisha, bakajya nko muri aya mateka mbabwiye gusa, ibyo byacukurwamo amabuye y'agaciro aho ntaho iyo ugiye i Duha kuri Muhazi, ubicaho i Musha. Iyo ugiye muri Pariki, ubicaho Rwinkwavu aho bacukuraga. Hari n'ikipe yitwaga Standard na stade iracyahari. Abo bose ni abagenderaga ku bucukuzi bw'amabuye y'agaciro i Rwinkwavu. Gukomeza kubishyira imbere ni ubwibone, si na ngombwa kandi gushyira ubwo bwibone imbere kuko turabyemera. Murayafite pe! Ariko simbona impamvu muyagira impamvu, aho gukemura ikibazo cy'abantu bamaze imyaka 20 bicwa, bari mu nkambi, ugakomeza kuvuga gusa ngo ni icy'amabuye y'agaciro kugeza n'aho uvuga ngo nta yahari.

Dusoza, ni ubuhe butumwa mwaha Abanyarwanda?

Icyo twavuga ni uko umutekano wagarutse. Uramutse wongeye guhungabana nk'uko byari byagenze ejo, abaturage bakomeze bumva abayobozi babo, abatari hano bari mu zindi ntara z'u Rwanda, ntibagendere gusa ku byo bari kubona ku mbuga nkoranyambaga ngo bagire ngo i Rubavu byacitse, ko koko Rubavu hari abayiteye, hari abayifashe, hari abayitwitse, oya, n'ubu turimo tuvugana twicaye i Rubavu kandi ntekereza ko turimo turakorera hanze, micro ziri hanze, iyo amasasu aba avuga, baba bayumva.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukuralinda-yavuze-ku-myitwarire-igayitse-y-amahanga-umutekano-i-rubavu-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)