Uyu mukobwa witwaga Uwitonze Dalia yari afite imyaka 21 y'amavuko. Avuka mu Mudugudu wa Bacyoro mu Kagari ka Sibagire mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama, ashyingurwa ku wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama.
Uyu mukobwa wari afite ubukwe tariki 15 Werurwe, ku wa Gatandatu yateguje iwabo ko bazaza gufata irembo, batumira inshuti n'abavandimwe nk'uko bisanzwe. Uwo mukobwa ngo yari umwe mu bakoraga imirimo bitegura abashyitsi ariko bigeze saa Tanu z'amanywa arwara mu nda bamujyanye kwa muganga ahita yitaba Imana.
Majyambere Jean Claude, musaza w'uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko icyishe mushiki we batari bakimenya, ahakana amakuru yavugaga ko umusore yari yabenze mushiki we, bigatuma yiyahura nk'uko byakomeje kuvugwa cyane muri aka karere.
Ati ''Ibyo gushaka kwiyahura kuri mushiki wanjye sibyo rwose, yarwaye mu nda ku wa Gatandatu ahagana Saa Tanu, njye naje mva i Kigali mvugana n'umusore ambwira ko abasaza bari buze kumufatira irembo bari mu nzira, ampa na nimero zabo turavugana, ni uko mama ampamagara ambwira ko mushiki wanjye ameze nabi nari ngeze i Kabuga ndaza ndamufata nsanga ari kuruka mpita mutwara kwa muganga.''
Majyambere yavuze ko bageze kwa muganga mu nda hakomeje kumurya cyane, ahita ahamagara ba basaza ababwira ko mushikiwe amerewe nabi cyane, ibyo gufata irembo birangira gutyo, ahubwo batangira kumwitaho nubwo ngo yahise yitaba Imana.
Majyambere yahakanye amakuru y'uko umusore wari bushake mushiki we yamubenze, avuga ko ari ibihuha biri gukwirakwizwa n'abantu ngo kuko ari we wijyaniye mushiki we kwa muganga nyuma yo gusanga aribwa mu nda cyane.
Ati ''Oya ibyo bintu sibyo rwose, abasaza bamufatira irembo bari bari mu nzira rwose, ubukwe bwari kuzaba ku wa 15 Werurwe 2025. Urupfu rwa Uwitonze ruzwi n'Imana naho abavuga ko umusore yari yaretse kuza sibyo, imyiteguro twari tuyigeze kure kandi twafatanyaga n'umusore, ni umuntu twavuganaga umunsi ku munsi.''
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, nawe yabwiye IGIHE ko bakurikiranye, bagasanga uyu mwana w'umukobwa ngo yari arwaye mu nda nubwo bivugwa ko yari yiriwe mu mirimo ategereje abo bashyitsi.
Yavuze ko uwo munsi yarwariyeho ari nabwo bamujyanye kwa muganga nubwo byarangiye yitabye Imana, asaba abantu kureka gukwirakwiza ibihuha by'uko uwo mukobwa atarwaye.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umugeni-yapfuye-abakwe-baje-gufata-irembo