Kuva mu 2021, inzego z'umutekano z'u Rwanda (RSF) ziri muri Mozambique mu bikorwa byo gutsinsura ibyihebe byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru y'icyo gihugu.
Kuva icyo gihe ingabo z'u Rwanda na Polisi y'u Rwanda batanze umusanzu ukomeye mu kwirukana ibyihebe mu bice bitandukanye, zigarura ubuzima mu bice byose, abari barahunze basubira mu byabo.
Urubuga rwa Minisiteri y'Ingabo ruragaragaza ko abasirikare n'abapolisi bari kwitegura kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado bahawe impanuro kuri uyu wa 30 Mutarama 2025.
Umuyobozi wa Diviziyo y'ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka zirwanisha ibifaru, Maj Gen Wilson Gumisiriza, wari uhagarariye Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda, yasabye abagiye koherezwa mu butumwa gukomeza kurangwa n'indangagaciro za RDF zirimo ikinyabupfura no gukorera hamwe kugira ngo bazahagararire u Rwanda neza.
Ubutumwa bw'inzego z'umutekano z'u Rwanda muri Mozambique bukubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye ku busabe bwa Mozambique mu 2021.
Intagondwa za Ahlu-Sunna Wa-Jama'a zigaruriye intara ya Cabo Delgado, kuva mu 2017 kugeza mu 2021, bica abaturage b'inzirakarengane bagera ku 3000, benshi baciwe imitwe, ibyo byanatumye abagera ku bihumbi 800 bava mu byabo, bahungira mu nkambi imyaka ine yose.
Mu 2022 inzego za gisirikare z'u Rwanda na Mozambique zasinye amasezerano yo kwagura imikoranire hagamijwe kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa biri kubera i Cabo Delgado no kubaka ubushobozi bw'inzego z'umutekano z'imbere mu gihugu.
Mbere y'uko ingabo z'u Rwanda zihagera, ingabo za SADC zari zaratangiye guhangana n'ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado kuva mu 2017 zarananiwe kubitsinda.


