Kontaro ni amasezerano abantu bagirana agaragaza inshingano cyangwa icyo buri wese asabwa mu gikorwa runaka.
Munyabuhoro Olivier wiga muri ILPD ibijyanyeno no gutegura no kugenzura amasezerano yatangaje ko ubumenyi yungutse burimo ko habaho kontaro zo ku rwego rw'abantu babiri cyangwa amatsinda, ayo imbere mu gihugu ndetse n'ayo ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze ko mu byo bize bibukijwe kumenya kugenzura neza niba mu nyandiko y'amasezerano hagaragara inshingano za buri ruhande rurebwa n'ayo masezerano.
Ati "Twigishijwe ko mu gutegura amasezerano ugomba kugenzura niba nta cyuho usizemo kuko ari cyo kiba inkomoko yo kutumvikana. Ukareba uti 'ese mu kazi tuzakora, twatekereje uko twazakemura ibibazo byazavukamo mu bwumvikane?'
'Ikintu cya mbere amasezerano aba amaze, ni ukugerageza kurinda ko havuka ibibazo, no mu gihe bivutse, kumenya gushyiraho inzira zishobora gutuma ibyo bibazo mubisohokamo bidasabye ko hazamo umucamanza.'
Mu byo kwitaho mbere yo gukora amasezerano n'umuntu cyangwa ikigo, harimo kumenya ko yujuje imyaka y'ubukure, kuba ari muzima mu mutwe, kumenya ko yujuje ibikenewe mu kazi umukeneyemo n'ibindi.
Mugenzi we witwa Uwase Raissa, yavuze ko nubwo habaho n'amasezano atanditse (contrat verbal), ariko abantu baba bakwiye kwitabira kugirana amasezerano yanditse kuko ari na yo atanga icyizere cyuzuye ku mpande zombi zayagiranye.
Yagize ati "Amasezerano yanditse aba afite ibimenyetso, mu gihe kuvugana gusa, bishoboka ko bwacya umuntu yahindutse, mu gihe iyo yanditse ukamuhinduka, ajya mu rukiko akabona umurengezi.'
Uwase yahamije ko bahuguwe ku birimo amakosa akunze gukorwa, nko kutagaragaza uburyo bwo kwishyura imisoro, aho usanga abantu bishyuye kabiri muri kontaro imwe, kuko batigeze bashyiramo uburyo bwo gusora, ugasanga kubikemura bisabye kwiyambaza inkiko.
Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri ILPD, Ngayabandusha Viateur, yabwiye IGIHE ko iri somo bariha abanyeshuri kuko bazi neza ko amasezerano y'imikoranire ahora akenewe mu buzima bwa buri munsi.
Ati "Ibikorwa byacu mu buzima bwa buri munsi bishingiye ku masezerano. Navuga amasezerano y'akazi, ubucuruzi, ubugure, n'ayandi. Isomo rya 'contract' ni ingezi cyane ku banyeshuri bacu, kuko bavanamo ubumenyi bujyanye na kwita ku bikubiye mu masezerano, kumenya gukora amasezerano atandukanye, gukora amasezerano afite ingingo zose zakabaye mu masezerano akozwe neza, gushobora kugaragaraza inshingano buri ruhande rufite mu masezerano n'ibindi.'
Ngayabandusha, yakomeje avuga ko ikiruta ibindi kiba kigamijwe, ari uko iyo amasezerano akozwe neza, bigabanya amakimbirane ku bayagiranye, bityo bikagabanya imanza zigana mu nkiko, n'iterambere rikiyongera.


