Ni ikibazo kigaragazwa n'abacururiza mu isoko rya Kayonza riherereye mu Murenge wa Mukarange.
Bamwe mu bacuruzi baganiriye na IGIHE, bavuze ko ikibazo cy'aba bana b'inzererezi bamaze igihe kinini bakigejeje ku buyobozi ariko ngo ntabwo buragishakira umuti urambye.
Umwe mu bayobozi b'iri soko yagize ati ''Hano mu isoko haba harimo Dasso ariko iyo abo bana bababonye bariruka ubundi bagacunga urebye ku ruhande gato bakakwiba imyenda ubundi bakirukanka, ni ikibazo twagejeje ku buyobozi ariko ntabwo kirakemuka burundu, ubuyobozi budufashe gikemuke.''
Undi muturage yavuze ko ubuyobozi bwabasabye gukora raporo y'ikibazo cy'aba bana ndetse ngo banayishyikirije ubuyobozi bw'Umurenge wa Mukarange, ariko ngo ikibazo ntabwo kirakemuka.
Yavuze ko ubuyobozi bwongereye abashinzwe umutekano mu isoko, ariko ko abo bana birirwa bacungana nabo ku buryo uruhande batarimo, abarukoreramo bahahurira n'ibibazo.
Ati 'Ni utwana duto karakwiba wanagafata ukabona ntiwagakubita, ubuyobozi bukabafata bukabajyana nyuma y'icyumweru ukabona bagarutse. Turasaba ko hashakwa igisubizo kirambye kuri aba bana kuko baraturembeje.''
Kabibi Dally we yagize ati ''Umuntu aba yaranguye imyenda imuhenze ugasanga abo bana barayikwibye ugahomba, nk'ubu imvura iguye gato, abatandika hasi twese turahomba kuko bazira muri ka kavuyo bakagenda bayiterura biruka kandi ikibazo usanga ari benshi utabona uwo unafata, ikindi n'iyo babafashe barabajyana nyuma y'igihe gito bakabarekura.''
Gatera Liliane we yavuze ko ikibazo cy'aba bana bagiye bakigeza ku buyobozi ndetse ngo bunongera abashinzwe umutekano mu isoko ariko ngo abo bana ntibaracika burundu.
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ndetse mu minsi ishize bari bagerageje kugikemura, ariko ngo ubwo kitakemutse burundu baraza kongera ingamba ku buryo gicika burundu.
Yagize ati ''Ikibazo cy'aba-marine ni ikibazo dukurikirana umunsi ku munsi, hari uko twari twagikemuye ubwo bitakemuye ikibazo burundu tugiye gukomeza tugikurikirane ku buryo ibibazo bikemuka, abakorera mu isoko twabizeza ko tugiye kongera ingamba mu kugikurikirana.''
Isoko rya Kayonza rikoreramo abacuruzi barenga 850, rikarema kabiri mu cyumweru, gusa hari n'abandi bacuruzi barirema umunsi ku munsi ari nabo benshi.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-biba-bajujubije-abacururiza-mu-isoko-rya-kayonza