Abo baturage baganiriye na Flash TV basabye ko bakubakirwa ishuri ribanza hafi, abana babo bakabasha kwiga badakoze ingendo ndende na cyane ko igihugu kiri gutera imbere umunsi ku wundi.
Umwe ati 'Abana bacu biga mu Murenge wa Sake no mu kandi kagari ka Rubona kandi ni kure cyane rwose.'
Abo babyeyi bavuga ko kuri ubu bafite impungenge z'uko Umuhanda Ngoma-Bugesera unyura muri ako kagari ari wo n'abo bana banyuramo, ugiye kujya ukoreshwa n'ibinyabiziga byinshi cyane ko uwo muhanda uri gushyirwamo kaburimbo.
Undi yakomeje ati 'Nk'ubu kaburimbo igiye kuza abana bashobora kuzabagonga ariko nk'ubu dufite amashuri hafi twaba dutekanye abana batirirwa bambuka umuhanda bya buri munsi.'
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yavuze ko bagiye gusuzuma muri ako kagari bakareba ko hujuje ibiteganywa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Uburezi bw'Ibanze (REB) bakahubaka ishuri ribanza kuko hari iry'inshuke gusa.
