Ahagana saa Moya za mu gitondo, aba mbere mu bakozi ba Loni n'imiryango yabo bari bari kwakirwa ku mupaka, bakuzurizwa imyirondoro hasuzumwa niba koko ari abakozi ba Loni, nyuma bakurira imodoka zibageza kuri Kigali Pele Stadium.
Benshi muri aba bakozi, bambukiye ku mupaka wa Grande barrière mu Karere ka Rubavu.
Icyiciro cya mbere kigizwe n'abantu 660 biganjemo abagore n'abana ni cyo cyabanje kwakirirwa kuri stade.
Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira abakozi b'Umuryango w'Abibumbye n'imiryango yabo barenga 1800. Benshi muri bo bacumbikiwe muri hoteli zitandukanye zo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.
Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yashimye uko aba bakozi bakiriwe neza mu Rwanda, ibishimangirwa n'uko abayobozi bose mu nzego nkuru z'igihugu bari bari kuri Kigali Pelé Stadium kugira ngo iyi gahunda yo kubakira igende neza.
Ati 'Kuri Kigali Pelé Stadium inzego zose za Guverinoma nazo zari zihari, Abaminisitiri bose b'ingenzi ndetse n'i Rubavu Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi yari ahari. Kuri stade Abayobozi bakuru muri Guverinoma bari bahari, burangajwe imbere n'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga. Abakozi bahageze bari muri bisi barafashwa, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubukerarugendo Bushingiye ku Nama [RCB] cyari cyashyize ibintu byose ku murongo cyavuganye n'amahoteli.'
Yakomeje avuga ko 'abantu bashyizwe muri bisi bajyanwa ku mahoteli, ntabwo nabasha gusobanura uko nk'Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, dushimira Guverinoma, kubera imitegurire iri hejuru mu gushaka ubushobozi ya Guverinoma y'u Rwanda hagamijwe gufasha abakozi ba Loni.'
Ozonnia Ojielo yavuze ko bitewe n'imiterere y'intambara aba bakozi bari bavuyemo, benshi muri bo bahunze nta n'ibyangombwa bafite, ariko u Rwanda rwemera kubakira, ndetse bacumbikirwa muri hoteli, hataraboneka n'amafaranga yo kubishyurira.
Ati 'Kubera imiterere y'iyi mirwano benshi baje nta byangombwa bafite nka Pasiporo. Abenshi bari bafite ikarita ya Loni gusa. Ni iyihe hoteli wajyaho ikaguha aho kurara udafite amafaranga yo kwishyura? ariko Guverinoma binyuze muri RCB yakoze ibishoboka byose bashyirwa muri hoteli ndetse hoteli zirenga 30 muri Kigali zarabakiriye none bari hano.'
Benshi muri aba bakozi ba Loni u Rwanda rwakiriye ni abasanzwe bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Biteganyijwe ko ababishaka hazakurikiraho gahunda yo kubafasha kubona indege, bakajya i Kinshasa.
![]()
Abakozi ba Loni n'imiryango yabo bafashijwe n'u Rwanda rwabakiriye, mu rugendo rubavana i Rubavu rubageza i Kigali
![]()
Ku ikubitiro, abasaga 600 ni bo babanje gufashwa kugezwa i Kigali
![]()
Aba bakozi ba Loni n'imiryango yabo ni abahungaga intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC
![]()
Bageze i Kigali bakiriwe kuri Kigali Pelé Stadium
![]()
Monusco na Loni byabafashije kubona amacumbi n'uburyo bwo kujya mu bihugu byabo ku babyifuzaga
![]()
Imirwano bavuye muri RDC bahunga, ihanganishije Umutwe wa M23 n'igisirikare cya Congo, FARDC hamwe nabifatanyije na yo barimo umutwe w'iterabwoba wa FDRL, Wazalendo n'abacanshuro bavuye mu bihugu bitandukanye
![]()
Bakiranywe yombi mu Rwanda
![]()
Harimo n'abafite abana bakiri bato cyane
![]()
Icyiciro cya mbere cyari kigizwe n'abantu 660
![]()
Basabye guca mu Rwanda no kuhakirirwa kuko izindi nzira zose zishoboka zari zafunzwe n'imirwano
![]()
Nyuma yo kugera mu Rwanda, Loni ni yo yabishyuriye ibyumba byo kuraramo
![]()
Amashami ya Loni aba bakozi bakorera ni yo yemeye kubishyurira ibijyanye n'imibereho muri za hoteli bacumbitsemo
![]()
Abanyarwanda b'abakorerabushake bari bahari ngo bafashe aba bakozi ba Loni n'imiryango yabo
![]()
Benshi muri aba bakozi ba Loni bahunze ni abakomoka muri RDC
![]()
Aba bakozi ba Loni bahunganye n'imiryango yabo, nyuma yo kubona ko ubuzima bwabo buri mu kaga i Goma
![]()
U Rwanda rwafashije Loni kubona uburyo bwo gutwara abakozi bayo bahunze
![]()
Mu baturage bahungiye mu Rwanda harimo n'abana b'aba bakozi ba Loni
![]()
Benshi mu bakozi ba Loni bahunze bakoreraga mu Mujyi wa Goma
![]()
Hari hateguwe abashinzwe kureba ko isuku yubahirizwa mu bijyanye no gutwara aba bakozi ba Loni bahunze
![]()
U Rwanda rwashyize imbaraga mu kunoza ubu buo rybwo kwakira aba bakozi ba Loni nubwo bari benshi
![]()
Hari hateguwe iby'ibanze byo guha abahunze birimo n'amazi yo kunywa
![]()
Mu bahunze harimo n'abana bato cyane
![]()
Loni yanyuzwe n'uko abakozi bayo bakiriwe n'u Rwanda
![]()
Abakozi ba Loni bakoreraga mu Burasirazuba bwa RDC ubwo bari bageze i Nyamirambo muri Stade
![]()
Stade y'i Nyamirambo yari yateguwe nk'ahantu hanini hashobora kwakirirwa aba bantu
![]()
Hari hashyizweho abakozi bashinzwe kwandika no kwakira aba bakozi ba Loni bashaka ubuhungiro
![]()
Benshi muri aba bakozi ba Loni bahunze nta n'ibyangombwa bafite
![]()
Aba bakozi ba Loni n'imiryango yabo u Rwanda rwakiriye barenga 1800
![]()
Hari hateguwe n'uburyo bwo kwakira abari buze kugera mu Rwanda imvura igwa, ku buryo batanyagirwa
![]()
Bageze mu Rwanda bariruhutsa bitewe n'ibyago babonaga i Goma
![]()
U Rwanda rwashimiwe kubera uko rwateguye neza gahunda yo kwakira aba bantu
![]()
Nyuma yo kugera mu Rwanda, bamwe bashobora guhitamo kuhaguma cyangwa kujya i Kinshasa
![]()
Nubwo ari ibihe by'ibibazo, abamaraga kugera i Kigali wabonaga ko biruhukije
![]()
Abakorerabushake bafasha mu bikorwa bya buri munsi bikorerwa mu gihugu
![]()
Bageze kuri Stade ya Kigali Pelé ubona batangiye kugarura akanyamuneza
![]()
Imiryango yakiriwe mu Rwanda, irimo umubare munini w'abana
![]()
Bavuze ko bageze ku mupaka ugabanya u Rwanda na Congo basanga nta bakozi bashinzwe umutekano bahari
![]()
Aba bakozi ba Loni bahawe ikaze mu Rwanda, biganjemo abasanzwe bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
![]()
Bamwe bari bitwaje amakarita n'imyambaro y'amashami bakorera muri Loni
![]()
Nyuma yo kugera mu Rwanda, ababyifuza bazafashwa kubona indege ziberekeza i Kinshansa
![]()
Habanzaga gusuzumwa niba koko aba bantu ari abakozi ba Loni
![]()
Muri Stade ya Kigali Pelé ni ho bakiriwe mbere yo kujyanwa muri hoteli zitandukanye zo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali
![]()
Hari hateganyijwe uburyo bushoboka bwose bwo kwita kuri aba bakozi
![]()
Hari hateguwe imbangukiragutabara zakwifashishwa hagize uwahura n'ikibazo
![]()
Mu rukerera rwo ku wa 27 Mutarama 2025 ni bwo Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe Umujyi wa Goma
![]()
Aba bakozi basabye u Rwanda ko rwabaha inzira bakanyura ku mupaka wa Grande Barrière ngo barebe ko barokora ubuzima bwabo
![]()
Nta wigeze wicwa n'inyota cyangwa inzara
![]()
Inzira zo mu Kirere n'izo ku Butaka zari zafunzwe ku buryo nta handi ho kumenera hari hagishoboka
![]()
Nyuma y'icyiciro cya mbere cy'abarenga 600 bakiriwe, hakiriwe n'abandi bagera kuri 600
![]()
Hari hateguwe imbangukiragutabara zakwifashishwa hagize uwahura n'ikibazo
![]()
Icyiciro cya kabiri cy'aba bakozi ba Loni cyageze i Kigali mu masaha y'umugoroba yaranzwe n'imvura
![]()
Polisi y'u Rwanda nk'uko bisanzwe, yarabaherekeje kuva i Rubavu kugera i Kigali
![]()
Hari hateguwe bisi zihagije zo gutwara aba bakozi ba Loni n'imiryango yabo
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/batwawe-neza-barazwa-muri-hoteli-loni-yashimye-uko-u-rwanda-rwakiriye-abakozi