Abarwanyi ba M23 ku mupaka w'u Rwanda na RDC (AmafotonaVideo) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba barwanyi bari ku ruhande rwa RDC mu gihe ku ruhande rw'u Rwanda, harimo abasirikare b'u Rwanda nk'ibisanzwe.

Kuva ku mugoroba wo ku wa kabiri, umutekano watangiye kugaruka mu buryo busesuye mu Mujyi wa Goma nyuma y'aho abarwanyi ba M23 bahanganye bagatsinda abasirikare ba FARDC hamwe n'indi mitwe bafatanyije, bari banze kuva ku izima.

Umutwe wa M23 watangaje ko wigaruriye ibikorwa remezo byose bikomeye i Goma birimo n'Ikibuga cy'Indege cya Goma. Ni byo byatumye amahoro agaruka mu gihe cya vuba ndetse n'abantu batangira kongera kugenda bisanzuye.

Guhera mu masaha ya Saa Tanu, i Rubavu ku mupaka w'u Rwanda na RDC wa La Corniche, ku ruhande rwa RDC hari abasirikare ba M23 bari kugenzura umutekano. Banafunguye umupaka ku ruhande rwa RDC wari ugifunze, bakata iminyururu n'ingufuri byari byarashyizwemo.

Umwe mu basirikare ba M23 yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ati 'Ndishimye, ndishimye'. Nta kindi kintu yarengejeho, ahubwo yakomeje akazi ke nk'ibisanzwe.

Ku rundi ruhande, urujya n'uruza rwongeye kugaragara ku mupaka wa La Corniche, aho abaturage bari barahungiye mu Rwanda bo muri Congo, bamwe batangiye gutaha.

Hagati aho, abakozi ba Banki y'Isi barenga 40 hamwe n'imiryango yabo, bakiriwe mu Rwanda nyuma y'uko basabye kuva mu Mujyi wa Goma, u Rwanda rubemerera inzira nk'uko byagenze ku bakozi ba MONUSCO.

Byitezwe ko kuri uyu wa Gatatu, abacanshuro barenga 280 bo muri Romania bari bamaze igihe barwanira muri Congo, bakirwa mu Rwanda. Nibagera i Rubavu, amakuru avuga ko baza koherezwa mu Mujyi wa Kigali, aho bagomba gufatira indege zibacyura iwabo.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Abarwanyi-ba-M23-ku-mupaka-w-u-Rwanda-na-RDC-Amafoto-na-Video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)