Me Nkundabarashi yongeye gutorerwa kuyobora Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amatora y'Urugaga rw'Abavoka yabaye kuri uyu wa 31 Mutarama 2025, aho abatowe bagiye kuyobora manda y'imyaka itatu izarangira mu 2028.

Me Nkundabarashi watorewe manda ye ya kabiri, yatowe ku rwego rwo hejuru kuko mu bantu 880 batoye yabonyemo amajwi 875. Agiye kuyobora uru rugaga muri manda ya kabiri y'imyaka itatu.

Me Nkundabarashi, yatorewe manda ya mbere tariki 12 Ukwakira 2021.

Yize amategeko muri Kaminuza y'u Rwanda, asoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu 2008.

Yaburaniye abantu batandukanye ku manza zirimo iz'inshinjabyaha, iz'umurimo, umuryango ndetse n'ubucuruzi.

Muri Nyakanga 2014 yatangiye gukorana na Trust Law Chambers, imwe muri 'cabinet' y'abanyamategeko ikomeye mu gihugu.

Ari mu bagize Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda ndetse abarizwa no mu rwo muri Afurika y'Iburasirazuba.

Usibye Me Nkundabarashi, hatowe kandi abanyamategeko batandatu bagize Inama y'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, barimo Me Jordan K. Ndahayo wagize amajwi 867, Me Rutembesa Phocas wagize amajwi 866, Me Delphine Mukakarangwa wagize amajwi 865, Me Fatuma Mukabibi na Me Olivier Rwamasirabo bombi bagize 864, ndetse na Me Alice K. Umulisa wagize amajwi 859.

Me Nkundabarashi yagaragaje ko yishimiye kongera kugirirwa icyizere n'Abavoka bagenzi be, yemeza ko ari igihe cyo gukomeza gukora ibikorwa by'iterambere.

Ati 'Turacyafite ibintu byinshi cyane byo gukora, twishimiye rero ko Abavoka bongeye kutugirira icyizere ndetse biraduha n'inshingano zo kugira ngo dukomereze aho twari tugeze no kugira ngo dukore ibishoboka kugira ngo Urugaga rwacu rukomeze rutere imbere.'

Yagaragarije Abavoka ko ubwo manda yabo izaba igeze ku musozo bazagaragaza umusaruro ukomeye bagezeho mu gihe cy'imyaka itatu bagiye kuyobora.

Ati 'Tugiye kujya mu ngamba, imihigo irakomeje kandi ndizera ntashidikanya ko igihe nk'iki mu 2028 mutazatugaya. Tuzaba twarakoze ibishoboka byose."

Me Nkundabarashi Moise aherutse kugaragaza ko Urugaga rw'Abavoka rufite gahunda yo gukomeza gukora ibikorwa bigamije gutuma Abavoka babaho neza, kandi narwo rugatera imbere binyuze mu ishoramari.

Kuri ubu rufite ishoramari rifite agaciro katari munsi ya miliyari 3 Frw ziri mu bikorwa hakaba n'ikindi gice cyakozwemo ishoramari muri RNIT.

Yagize ati 'Ibyo navuga ko ari umusaruro utari muke ariko iyo nganira na bagenzi banjye mvuga ko dushobora gukora ibirenze ibyo, kuko abantu basobanutse 1600 bibumbiye hamwe bafasha abandi bantu kubaho no gukemura ibibazo byabo ibyo bintu maze kuvuga ni agatonyanga mu nyanja.'

Iyi ni manda ya nyuma ya Me Nkundabarashi Moise nk'uko biteganywa n'amategeko ko Perezida w'Urugaga rw'Abavoka atagomba kurenza manda ebyiri ku buyobozi.

Me Nkundabarashi yiyemeje gukomeza guteza imbere Urugaga rw'Abavoka
Abagize komite nshya bashimiye abavoka babagiriye icyizere
Abavoka batowe bagaragaje ko biteguye gukomeza urugendo rwo guharanira imibereho myiza ya bagenzi babo
Abagize komite nshya yatowe n'icyuye igihe
Abavoka 880 ni bo batoye
Abitabiriye amatora bahisemo ko Nkundabarashi akomeza kubayobora
Abavoka batoreraga mu bwihugiko mu ibanga rikomeye
Buri wese yatoraga bijyanye n'amahitamo ye
Abavoka bongeye kugirira icyizere Me Nkundabarashi wari umaze imyaka itatu abayoboye
Hari ubwihugiko bufasha utora
Ibikoresho byifashishijwe mu gutora

Amafoto: Kwizera Remy Moise




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/me-nkundabarashi-moise-yongeye-gutorerwa-kuyobora-urugaga-rw-abavoka-yizeza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)