Gasamagera muri Ethiopia, Uwimana muri Cuba: FPR ikomeje kwagura imikoranire - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 30 Mutarama 2025, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Amb. Wellars Gasamagera yahuye na Visi Perezida w'Ishyaka rya Prosperity Party muri Ethiopia, Adem Farah, bagirana ibiganiro.

Ni ibiganiro byibanze ku ngamba zo kwimakaza imikoranire hagati ya FPR Inkotanyi ndetse na Prosperity Party.

Aba bayobozi kandi banaganiriye ku gushimangira imikoranire myiza hagati y'u Rwanda na Ethiopia.

Muri urwo rugendo kandi Gasamagera, Komiseri Tito Rutaremara ndetse na Ambasaderi w'u Rwanda muri Ethiopia Maj. Gen. (Rtd.) Charles Karamba, bagiranye ibiganiro n'Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Abo Banyarwanda basabwe gukomeza gusigasira indangagaciro z'umuco nyarwanda, ubumwe, no gufatira urugero ku buyobozi bwiza kandi bufite icyerekezo bwa FPR Inkotanyi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane bwa dipolomasi n'amasezerano y'imikoranire igamije guteza imbere abaturage babyo.

Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ashingiye ku bufatanye mu by'amategeko, itangazamakuru, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n'umuco n'andi.

Bifitanye kandi umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi kandi bifitanye n'amasezerano y'ubufatanye kuri serivisi z'ingendo zo mu kirere zikorwa na RwandAir na Ethiopian Airlines.

Mu 2024, u Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu nzego eshanu zirimo ubufatanye mu bya politiki n'ubujyanama, ubucuruzi, siporo, kugabanya ibiza no kubicunga, hamwe n'ubufatanye mu ishoramari.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Umuryango FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, na we yasoje urugendo rw'akazi muri Cuba, aho yari ayoboye abakada ba FPR Inkotanyi bitabiriye Inama Mpuzamahanga yari yateguwe n'ishyaka ry'aba-Communist muri icyo gihugu (CCP).

Muri urwo ruzinduko yagiranye ibiganiro na Perezida wa Cuba akaba n'Umunyamabanga wa mbere w'ishyaka ry'aba-Communist, Miguel Díaz-Canel Bermúdez bigamije kwimakaza imikoranire y'impande zombi.

Uwimana kandi yanahuye n'abayobozi batandukanye muri Cuba bagirana ibiganiro bigamije kwagura imikoranire hagati ya CCP na FPR Inkotanyi hagamijwe inyungu zihuriweho n'ibihugu byombi.

Mu Ugushyingo 2023, Uwimana Consolée yakiriye Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa wagiriye uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda.

Icyo gihe Uwimana yavuze ko iyo mitwe ya politiki isangiye ibintu byinshi mu iterambere ry'ibihugu ikomokamo, ashimangira ko ubufatanye haba mu burezi ndetse n'ubuzima byatanze umusaruro ukomeye ku Banyarwanda.

Ati "Ibyagezweho muri iyi myaka ni ikintu gikomeye cyane ndetse turacyaharanira kuba twagera kuri byinshi byateza imbere ibihugu byombi. Turajwe ishinga no gukomeza uwo mubano haba mu bijyanye n'ikoranabuhanga, ubukungu na dipolomasi."

Cuba izwi cyane mu buvuzi kuko ifite abaganga babizobereye barenga ibihumbi 100 ibituma iki gihugu gifite abaturage miliyoni 11 kigira abaganga barindwi ku bantu 1000, uwo mubare ugatuma icyizere cyo kubaho kigera ku myaka 79.2.

Mu 2021, iki gihugu cyohereje abaganga barenga ibihumbi 30 gutanga ubufasha mu by'ubuvuzi mu bihugu hafi 60 by'Isi, kikaba kimwe mu bihugu bigira abanyeshuri b'abanyamahanga bacyigamo mu by'ubuganga, kuko muri uwo mwaka cyabaruraga abagera kuri 1200.

Muri Nzeri 2023, u Rwanda na Cuba byasinyanye amasezerano y'imikoranire arebana no gusangira ubumenyi n'amakuru mu bya Politiki hagati y'ibihugu byombi n'ay'ikurwaho rya Visa ku bafite impapuro z'inzira z'abadipolomate ndetse n'iz'abajya mu kazi ka Leta.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Umuryango FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Cuba akaba n'Umunyamabanga wa mbere w'ishyaka ry'aba-Communist, Miguel Díaz-Canel Bermúdez
Uwimana yagiranye ibiganiro n'abandi bayobozi muri Cuba bigamije kwagura umubano n'imikoranire
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Amb. Wellars Gasamagera yahuye na Visi Perezida w'Ishyaka rya Prosperity Party muri Ethiopia, Adem Farah
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Amb. Wellars Gasamagera yagiranye ibiganiro na Visi Perezida w'Ishyaka rya Prosperity Party muri Ethiopia, Adem Farah
Abanyarwanda baba muri Ethiopia basabwe kwimakaza indangagaciro nyarwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasamagera-muri-ethiopia-uwimana-muri-cuba-fpr-ikomeje-kwagura-imikoranire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)