Amajyepfo: Hafashwe ingamba zizatuma abahinzi b'umuceri batongera kubura isoko - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikibazo cy'umusaruro w'umuceri cyavugishije benshi mu 2024, mu gihugu hose, aho abahinzi binubiraga kutishyurirwa igihe ibyo bagemuye, ndetse hakabaho igihe umusaruro wangirikira mu bubiko, n'ibindi bihombya abahinzi.

Bamwe mu bahinzi bo mu Ntara y'Amajyepfo, bavuga ko kuba bagomba kugemura umuceri ku makusanyirizo ya koperative, na zo zigemura ku nganda, bituma bategereza cyane rimwe na rimwe bigatinda bikabateza ibihombo.

Uko kugemura umuceri ahantu hamwe, hari ubwo bibasunikira kwemera ibyo bategekwa n'ababagurira kuko nta handi baba bemerewe kuwugurisha, ibituma bahura n'ibihombo byo mu buryo bwose iyo batinze kwishyurwa.

Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati 'Duhingisha amafaranga, tukabagaza andi, kugeza dusaruye. Umuntu yamara gusarura, umusaruro ugasanga umaze amezi menshi mu bubiko bwa koperative, nta kwishyurwa kandi akeneye kongera guhinga, kwikenura mu rugo, kwishyura amashuri y'abana, n'ibindi.''

Mugenzi we yagaragaje ko gutegereza amafaranga bibavuna cyane kuko usanga bari kuguza ayo gukemura ibibazo bafite, hakaba n'aho babasaba kungukira ayo bagurijwe kandi bafite andi batarishyurwa muri koperative.

Ati 'Abo badufitiye amafaranga se bazayaduha batwungukiye? Bitugiraho ingaruka nyinshi zirimo no gutinda guhinga, kuko utahingisha umuhinzi utishyuye, bikarangira bigize ingaruka no ku musaruro.''

Mu gukemura iki kibazo, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yatangaje ko bafashe ingamba zo gusaba abagura umusaruro w'abahinzi barimo n'abanyenganda kujya bagaragaza mbere ubushobozi mu mafaranga bijyanye n'umusaruro bumva bazagura, kugira ngo hirindwe gufatira umusaruro wabo no kuwutindana.

Ati 'Ibyo bizadufasha kumenya kare umusaruro usigaye, tubafashe kubashakira andi masoko. Haba hari uburyo bwinshi bwakwifashishwa, nko kuwugemura amashuri n'ibindi, byose bigakorwa mu nyungu z'abahinzi.''

Umuceri ni igihingwa cyera cyane mu turere dutandatu tw'Intara y'Amajyepfo, ari two Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye na Gisagara yihariye igice nini cy'umusaruro.

Mu gihembwe cy'ihinga cya 2025 A, mu Ntara y'Amajyepfo hari hateganyijwe umusaruro w'umuceri ungana na toni 20.950.

Ubwo aheruka gusura abahinzi b'umuceri ba COOPRORIZ Gatare muri Gisagara, Guverineri Kayitesi yijeje abahinzi ko ibibazo byo gutinda kwishyurwa umusaruro bitazasubira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-hafashwe-ingamba-zizatuma-abahinzi-b-umuceri-batongera-kubura-isoko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)