Akarere ka Huye kakuriye inzira ku murima abashaka amashanyarazi batuye nabi - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ibi byagarutsweho ku wa 27 Mutarama 2025 mu biganiro byahuje itsinda ry'Abadepite n'abaturage bo mu Murenge wa Gishamvu, mu ngendo barimo hirya no hino basura abaturage, ngo bagenzure urwego bagezeho mu iterambere ry'imibereho myiza.

Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Ryakibogo, mu Murenge wa Gishamvu, yabwiye abadepite ko umudugudu atuyemo nta muriro w'amashanyarazi bafite, mu gihe amapoto abanyura hejuru ajya gucanira ibindi bice, asaba ko na bo babibuka.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye Wungurije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kamana André, yatangaje ko abantu bakwiye kumva ko amashanyarazi atazagera kuri buri nzu mu Rwanda, mu gihe aho yubatse hatagenewe imiturire.

Ati "Abantu bakwiye kumva ko amashanyarazi y'umuyoboro mugari atazagera kuri buri rugo, n'iziri ahatemerewe guturwa."

"Mu gishushanyo mbonera cy'imiturire duherutse kubona, mu Karere ka Huye hagaragajwe imbago z'Umujyi wa Huye ugizwe n'imirenge ya Ngoma, Tumba, ndetse n'ibice bimwe by'imirenge ya Mukura, Huye na Mbazi."

Visi Meya Kamana, yakomeje avuga ko hari n'izindi santere zunganira umujyi wa Huye (rural urban centers) zirimo Karambi mu Murenge wa Kigoma, Santere ya Rusatira, mu Murenge wa Rusatira ndetse n'isantere ya Kinazi mu Murenge wa Kinazi.

Yongeyeho kandi ko mu Karere hose hagaragajwe site zo kubakamo 118 bityo ko abaturage ari zo bakwiye kwitabira guturamo kugira ngo bagerweho n'ibikorwaremezo byose bifuza.

Ati "Abari muri ibi bice byagaragajwe n'igishushanyo mbonera ni bo bihutirwa mu kigezwaho ibikorwaremezo by'amazi n'amashanyari, kugira ngo byoroshye n'ingengo y'imari, binakureho cya kintu cyo kumva ko umuntu utuye mu kabande hepfo iyo ngiyo yagerwaho n'amazi cyangwa amashanyarazi."

Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Moussa Fasil Harerimana, yagiriye inama abaturage ababwira ko bakwiye kumva impamvu y'ibishushanyo mbonera bishyirwaho kuko biba bigamije gushyira ibintu mu murongo.

Ati "Niba inzu yawe yose utayigira igikoni cyangwa ngo yose uyigire uruganiriro, ni na ko biri ku gihugu, buri gice cy'ubutaka gifite icyo cyagenewe, tujye tubyumva."

Mu mwaka wa 2022, abatuye mu bice by'imijyi mu Karere ka Huye bari 21%, abatuye mu byaro ari 79%, ni mu gihe icyerekezo cy'igihugu 2050 giteganya ko abatuye mu bice by'imijyi muri Huye bazaba ari 64.3%, na ho abari mu byaro hasigaye 35.7% gusa.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye bwabwiye abatuye ahataragenewe imiturire ko batagomba gutegereza ibikorwa remezo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-huye-kakuriye-inzira-ku-murima-abashaka-amashanyarazi-batuye-nabi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 25, July 2025