Uyu musore yafashwe ku wa 27 Mutarama 2025, mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Cyahinda, Akagari ka Rutobwe, mu Mudugudu wa Kibumba.
Amakuru avuga ko yaciye urugi rw'ako gasanduku ashaka kwibamo bimwe mu byuma birimo imbere bifasha mu gutanga umuriro w'amashanyarazi.
Uyu musore kandi yasanganywe n'urusinga rw'amashanyarazi bigaragara ko hari n'ahandi yari amaze kurwiba.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemereye IGIHE iby'aya makuru, avuga ko ubu afunze.
Ati 'Nibyo koko yafashwe, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.'
'Twagira ngo twihanangirize umuntu wese utekereza kwangiza ibikorwaremezo byaba iby'amashanyarazi, iby'amazi n'ibindi, ko Polisi idashobora kumwihanganira na busa, agomba gufatwa amategeko agakurikizwa.'
SP Habiyaremye yasabye abaturage gutanga amakuru igihe cyose bamenye umuntu wagiye mu bikorwa bibi byo kwangiza ibikorwaremezo bifitiye abaturage akamaro, cyangwa ufite umugambi wabyo kuko biba byahenze Leta.
