
Hamaze iminsi hategurwa iserukiramuco rya Unveil Africa Fest rizataramamo abahanzi  bahurira ku mwihariko wo kuba abahanga mu njyana n'imbyino gakondo. Iri serukiramuco rya Unveil Africa Fest rizajya riba ngarukamwaka ariko rikibanda cyane ku muco gakondo.
Umuyobozi Mukuru wa Unveil Africa yateguye Unveil Africa Fest, Uwase Clarisse, aherutse kubwira InyaRwanda ko bifuza gutanga umusanzu mu ruhando rw'abasanzwe muri iyi mirimo ikigaragaramo umubare mucye w'abari n'abategarugori nyamara ari bo bakabaye babikora.
Aragira ati 'Igitsinagore bazwiho kugira ubuhanga mu gutegura neza ibintu binyuranye ariko byagera mu bitaramo, inama n'ibindi, ugasanga bikorwa n'abagabo ukibaza ikibitera. Aho rero, niho twifuje kunganira basaza bacu basanzwe babikora.'
Kuri ubu umuntu ushaka kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo cy'akataraboneka, aracyafite amahirwe ariko isaha n'isaha amatike ashobora gushira ku isoko.
Itike ya macye yiswe 'Bisoke' ni 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe 'Muhabura' iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe 'Karisimbi' iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda AHA ugure itike.
Abagura amatike yo mu cyiciro cya Kalisimbi, bazahabwa ku buntu ikirahuri cya Wine cyangwa ikirahuri cya Fresh Juice ku batanywa inzoga. Ni mu gihe abo mu cyiciro cya Muhabura bazahabwa Juice/Jus iri mu icupa cyangwa icupa ry'amazi.
Undi mwihariko muri iki gitaramo, ni uko abana bakiri bato bazemererwa kwinjira hanyuma bakajya kwiga no kumenya byinshi ku muco nyarwanda cyane cyane imbyino gakondo.
Unveil Africa Fest inyotewe n'abakundana umuziki nyarwanda by'umwihariko injyana gakondo, yatewe inkunga n'abaterankunga barimo Yves Sound izwiho kugira ibyuma by'akataraboneka bikoreshwa mu bitaramo bikomeye, inama n'ibirori binyuranye.
Itorero Intayoberana rizasusurutsa abazitabira Unveil Africa Fest
Victor Rukotana nawe yiteguye neza kunezeza abazitabira Unveil Africa Fest
Chris Neat umaze iminsi mu myiteguro, atindiwe n'amasaha ngo ataramane n'abazitabira Unveil Africa Fest
Ruti Joel umaze kubaka izina mu muziki nyarwanda nawe azataramana n'abazitabira Unveil Africa Fest
Lucky Nzeyimana niwe uzaba umuhuza w'igitaramo Unveil Africa Fest
Minisitiri w'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah aherutse gusura abahanzi bazatarama mu gitaramo Unveil Africa Fest ababwira ko abashyigikiye
Cya gitaramo cyari gitegerejwe cyane, kirabayeÂ