Ni umuganda wabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024 mu gihugu hose, aho abakora muri Letshego bo bifatanyije n'abatuye mu Murenge wa Shyogwe mu Kagari ka Ruli.
Bacukuye imirwanyasuri ku buso bwa hegitari esheshatu ndetse batera ibiti bivangwa n'imyaka 530.
Icyo kigo cy'imari kandi cyanatanze inkunga y'inkweto zo kwambara ku bana bo miryango itishoboye mu rwego rwo gufasha ababyeyi bagorwa no kubabonera izo kujyana kwiga.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Letshego Rwanda, Kanakuze Cimange Jeff, yavuze ko igikorwa bakoze gihuje n'intego zo guteza imbere abantu z'icyo kigo.
Ati 'Intego yacu ni uguteza imbere abantu mu bijyanye n'ubuzima. Tuba dukora ubucuruzi ariko mu yo twungutse tugatekereza gufasha abantu turebye igikenewe. Twahisemo gutanga inkunga mu bijyanye n'ubuzima kuko dushishikarizwa gukora ariko ntiwakora utari muzima ni yo mpamvu twishyuriye abantu ubwisungane mu kwizvuza'.
Umuyobozi Mukuru wa Letshego Rwanda, Mbuso Dlamini yavuze ko icyo kigo kishimiye kwifatanya n'abaturage mu bikorwa bizamura imibereho yabo.
Ati 'Kwifatanya n'abaturage gutya ni ikintu cy'ingenzi kuko bizamura imibereho yabo kandi natwe ni yo nshingano yacu. Uyu muganda uhuje neza n'ibyo dukora kuko nubwo ahari amashami yacu menshi ari i Kigali twaje hano abaturage batuye ngo twifatanye muri iki gikorwa'.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shyogwe, Nsengimana Oswald, yavuze ko bashimye uruhare rwa Letshego Rwanda mu kuzamura imibereho myiza y'abaturage muri uwo murenge.
Ati 'Twishimiye uburyo Letshego yaje kwifatanya na twe mu muganda by'umwihariko kuba yarahisemo no kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza kuko ibyo wakora byose ubikora ufite ubuzima bwiza.Abaturage banashishikarijwe gukora bagatera imbere kandi ibyo bijyana no kugana ibigo by'imari bakizigamira'.
Letshego Rwanda ni ikigo cy'imari kimaze imyaka 12 gikorera mu Rwanda kikaba gitanga serivise zirimo kwizigamira cyungukira abakiriya, inguzanyo zitandukanye zo kwagura ubucuruzi n'izindi serivise.










Amafoto: Isaac Munyemana