No title

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu itariki 4 Ukuboza 2024, APR FC yakiriye Police FC mu mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona y'u Rwanda Rwanda Premier League 2024-25.

Uko umukino uri nkugenda umunota ku munota

39' Djibril Akuki yari abonye umupira mwiza uturutse kwa Mugisha Didier, ariko umupira Akuki awutera kure y'izamu.

38' Ikipe ya Police FC na APR FC zose zatangiye gukinira umukino mu kibuga hagati, zirinda ko imwe yajya kuruhuka jinjijwe igitego cya kabiri.

35' Kufura ya Police FC yari itewe na Mugisha Didier, umupira unyuze ku ruhende rw'izamu rya Pavelh Ndzila.

34' Mugisha Didier yati ateye umupira ukomeye mu izamu rya APR FC, umupira uramwangira usubira mu bwugarizi bwa APR FC.

33' Lamine Bah yari abonye uburyo bwiza buturutse kwa Ruboneka Jean Bosco, umupira awutera hejuru y'izamu.
32' Mugisha Gilbert yari acenze kapiteni wa Police, Eric Ziane ariko ateye ishoti umupira unyura ku ruhande.

30' Dushimiriman Olivier yari atanze umupira mwiza kwa Lamine Bah, ariko umupira umuzamu Onesme awukurami, Bigirimana Abedi akiza izamu.

30' abakinnyi ba APR FC bariye amavubi nyuma yo kubona igitego cyo kwishyura.

29' Mugisha Gilbert na Lamine Bah bari bazamukanye umupira imbere y'izamu rya Police FC ariko umupira ujya ku ruhande.

28' Abafana ba APR FC bagaruye akanyamuneza nyuma y'uko ikipe biheebeye yamaze kubona igitego cyo kwishyura.

23' Ruboneka Jean Bosco ateye koruneli isanga Aliou Souane ahagaze neza, nuko atsinda igitego cyo kwishyura, Police iri kunganya na APR FC.

23' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Aliou Souane

22' Kufura ya APR FC nyuma y'ikosa rikorewe ruboneke Jean Bosco. Kufuta itewe na Ruboneka, Niyigena Clement ateye umutwe umubira ujya muri koruneli. 

16' Abakinnyi ba APR FC bari kugitutu cyo gushaka igitego nyuma yo kubanzwa igitego mu minota ya mbere.

13' Ikipe ya APR FC yari iteye ishoti rya Aliou Souane ishaka uburyo bwo kwishyura igitego, ariko umupira unyura ku ruhande.

10' Ikipe ya Police FC ifunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bigirimana Abedi ku mupira ahawe na Peter Agbrevor.

10' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Bigirimana Abedi

8' Mugisha Didier yari azamukanye umupira mu rubuga rw'amahina rwa APR FC, guhindukira bimubana ikibazo, atera agapira gato, kagarukira mu ntoki za Pavelh Ndzila.

6' Lamine Bah yari atanze umupira mwiza kwa Mamadou SY, ariko umuzamu O nesme umupira awufata SY atarawugeraho.

5' Mugisha Didier yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya APR FC birangira Niyomugabo Claude umupira awurengeje.

2' Aliou Souane yari azamuye umupira ashakisha Mamadou SY, ariko ateye umutwe umupira unyura ku ruhande.

1' Mahamadou Lamine Bah yari atangiye azamukana umupira imbere y'izamu rya Police FC, ariko umupira uramurengana n'iwo gutereka imbere y'izamu rya Onesme urindira Police.

Abakinnyi babanje mu kibuiga ku ruhande rwa Police FC ni Rukundo Onesime, Nsabimana Eric, Ishimwe Christian, Issa Yakubu, Ndizeye Samuel, Henry Msanga, Ngabonziza Pacifique, Mugisha Didier, Bigirimana Abedi, Peter Agbrevor na Djibril Akuki.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC Ni Pavelh Ndzila, Byiringiro Gilbert, Niyigena Clement, Nioyomuigabo Claude, Sousne Aliou, Thedeoo Luanga, Ruboneka Jean Bosco, Mahamadou Lamine Bah, Dushimirimana Olivier, Mugisha Gilbert na Mamadou SY.

Umukino wa Police FC na APR FC ni umwe mu mikino nayo iba isobanuye byinshi muri shampiyona y'u Rwanda, cyane ko yose ari amakipe yegamiye mu nzego zishinzwe umutekano, kandi ukaba utapfa kwanzura ikiza kuva mu mukino utararangira.

Amakipe yombi agiye gukina asa n'aho anganya amanota ndetse anakurikirana ku mwanya ariho ku rutonde rwa shampiyona, kuko Police FC ni iya kane ifite amanota 18, ikipe ya APR FC yo ni iya gatanu n'amanota 17.

Ni umukino APR FC igiye gukina iri kugaruka mu bihe byiza, kuko iherutse gutsinda ikipe ya AS Kigali, ikaba inamaze gutsinda imikino itatu yikurikiranya. Ikipe ya Police yo, ntabwo ihagaze neza, kuko mu mukino w'umunsi wa 11 yatsinzwe n'Amagaju igitego kimwe ku busa.

Police FC na APR FC zigiye gukina, nizo hihariye ibikombe byose byakiniwe mu Rwanda umwaka w'imikino ushyize, kuko APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona, naho Police Fc yegukana Rwanda Super Cup, Igikombe cy'amahoro n'igikombe cy'Ubutwari.

Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi, wari umukino wa Rwanda Super Cup, warangiye anganya ubusa ku busa, n'uko Police FC yitwara neza muri Penaliti, maze yegukana icyo gikombe.

 

Abakinnyi ba POlice FC mbere yo gutangira umukino

Abakinnyi ba APR FC mu myitozo mbere yo gutangira umukino

Abakinnyi ba Police FC bamaze kugera kuri Kigali Pele Stadium


Abakinnyi ba APR FC bamaze kugera kuri Kigali Pele Stadium



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149227/live-apr-fc-yakiriye-police-fc-mu-derby-yumutekano-149227.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)