Joyous Celebration basuye u Rwanda bitegura g... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Joyous Celebration itegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe "Joyous Celebration Live in Kigali". Iki gitaramo cyateguwe na Sion Communication na Zaburi Nshya Events, kizaba tariki 29 Ukuboza 2024, muri BK Arena.

Ku bijyanye n'amatike yo kwinjira muri iki gitaramo, ahasanzwe ntabwo hahenze kuko hazishyirwa 7,000 Frw, mu gihe ahahawe izina rya Bronze hazishyurwa 15,000 Frw, muri Gold hishyurwe 25,000 Frw, Silver bishyure 30,000 Frw, Platinum hishyurwe 40,000 Frw, naho muri VVIP hishyurwe 50,000 Frw. Ubu wagura itike yawe unyuze kuri www.ticqet.rw.

Mu bazataramana na Joyous Celebration mu gitaramo cyabo giherekeza umwaka bamaze kumenyekana, harimo itsinda rya Alarm Ministries ndetse na Gentil Misigaro utuye muri Canada. Ni mu gihe umuvugabutumwa wemejwe ari Apostle Yoshua Masasu.

Mu gihe rero imyiteguro y'iki gitaramo irimbanije, bamwe mu bayobozi b'iri tsinda baje mbere mu Rwanda kureba aho kizabera, mu rwego rwo kumenya neza niba koko igitaramo 'Joyous Celebration Live in Kigali Concert' kizagenda neza. 

Abo bayobozi basuye u Rwanda, ni Umuyobozi wa Joyous Celebration, Boniswa Mbambo n'Umuyobozi ushinzwe Tekinike, KGABO Thabo Petros. Aba bayobozi bahawe ikaze mu Rwanda n'itsinda ririmo Peace Nicodem wa Sion Communicatons ndetse na Ntaganzwa Plaisir wa Zaburi Nshya Events bafatanyije gutegura iki gitaramo cy'amateka.

Joyous Celebration itegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cy'imbaturamugabo ni itsinda rikunzwe bikomeye mu muziki wa Gospel muri Afrika, ikaba imaze gukorera muri studio album umunani zisanga izindi icyenda bakoze mu buryo bwa Live, ndetse uyu munsi igizwe n'abaririmbyi barenga 45.

Mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane, harimo iyitwa 'Bekani Ithemba,' 'Alikho Lelifana,' 'Awesome is your name,' ''I Am the winner,' 'Who Am I,' 'Wenzile,' 'Wakhazimula,' 'Tambira Jehova,' 'Iyo Calvari' n'izindi nyinshi zagiye zirebwa na za miliyoni kuri YouTube.

Igitaramo Joyous Celebration bazakorera mu Rwanda kiri mu bitaramo bikomeye 6 bagiye gukora mu mpera za 2024. Ni ibitaramo bise "Joyous Celebration 28 Summer Tour" bizaherekeza umwaka uyu mwaka.

Tariki 07 Ukuboza aba baririmbyi bo muri Afrika y'Epfo bazataramira muri Kimberly; tariki 15 Ukuboza bataramire muri Johanesburg muri Rhema Bible Church; tariki 16 Ukuboza bataramire muri Mafikeng muri Mbatho Convention Center;

Tariki 20 Ukuboza aba baririmbyi bazataramira muri Malawi mu Mujyi wa Lilongwe muri Bingu International Conventional Centre; tariki 29 Ukuboza bataramire mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali muri BK Arena, naho tariki 31 Ukuboza bataramire muri Mayine (Durban) muri ICC.


Amatike yo kwinjira mu gitaramo 'Joyous Live in Kigali' yageze hanze

Gentil Misigaro ni umwe mu bazifatanya na Joyous Celebration mu gitaramo cyabo

Itsinda rya Alarm Ministries naryo rizatarama 

Apotre Masasu ni we uzabwiriza Ijambo ry'Imana


Mbere y'uko igitaramo nyirizina kiba, abayobozi babiri ba Joyous Celebration babanje kuza mu Rwanda kwihera ijisho uko umwuka w'aho bazakorera igitaramo wifashe


Abayobozi ba Joyous Celebration [abafite indabo] ubwo bazaga mu Rwanda gusura aho bagiye gukorera igitaramo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149293/joyous-celebration-basuye-u-rwanda-bitegura-gutaramiramo-ibiciro-byamatike-byamenyekanye-149293.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)