Babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Onomo Hotel.
Alice uri mu bari gutegura iri serukiramuco yavuze ko babihisemo mu rwego rwo kugirango 'abato bazataramire abakuru'.
Ni iserukiramuco avuga ko rigiye kuba ku nshuro ya mbere, kandi rizakomeza kubaho ahanini hagamijwe guteza imbere umuco Nyarwanda.
Julius Mugabo uri mu bategura iri serukiramuco, yasobanuye ko bahisemo izina 'Unveil' mu 'kumvikanisha gutwikurura umuco wa Afurika ariko duhereye hano mu Rwanda, kandi kizajya kizaba buri mwaka".
Yavuze ko biteguye iki gitaramo mu gihe cy'amezi atanu ashize bivuze ko "ni igitaramo twiteguye, ntabwo kidutunguye".
Avuga ko kugeza ubu imyitozo igeze kure, ndetse bafashe igihe kinini cyo kwitoza.
Julius yavuze iki gikorwa kidashingiye gusa ku Rwanda 'kuko dushaka kubyagura bikagera no mu bindi bihugu'.
Avuga ati "Ni igikorwa twifuje ko cyatangirira mu Rwanda, ariko kikazagera no mu bindi bihugu".
Julius Mugabo yavuze ko havayeho kugisha inama abakuru mu guhitamo abahanzi 'bazaririmba muri iri serukiramuco'.
Ati "Ni abantu bakuru twagishije inama, nibo batubwiye abahanzi bazadutaramira, rero niyo mpamvu uri kubona aba bose."
Yavuze ko hari abayobozi bakuru bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika batumiwe muri iri serukiramuco ndetse hari n'abo mu Rwanda.
Julius Mugabo yavuze ko ibi bitaramo bizagera no mu bindi bihugu kandi 'tuzajya dukoresha abahanzi bacu ndetse n'abahanzi b'Igihugu tugiye gukoramo'.
J-Sha ni itsinda rishya mu muziki, ndetse bamaze gushyira hanze indirimbo zumvwa cyane mu itangazamakuru. Aba bakobwa bavuze ko biteguye kandi 'tuzabigaragaza mu gitaramo'
Bunganirwa na Chrisy Neat ndetse na Sangwa Aline uyobora Itorero Intayoberana, ko bakoze imyiteguro ihagije 'itwemerera kuzakora igitaramo cyiza'.
Siboyintore na Arsene uhagarariye Himbaza Club, basobanuye ko bamaze kugaragaza mu bitaramo byinshi ndetse bashingiye ku bumenyi bafite 'tuzakora ibishoboka byose abantu banyurwe'.
Julius Mugabo yavuze ko ababyeyi 'bazazana n'abana babo biga mu mashuri abanza kwinjira bizaba ari ubuntu'. Ati "Ni ubutumwa bwiza kuri twe mudutumikire hose."

Igitaramo cy'Iserukiramuco rya Unveil Africa Festival kizaba ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024 muri Camp KigaliÂ

Umunyamakuru wa Radio/Tv10, Kate Gustave wayoboye ikiganiro n'itangazamakuruÂ

Ruti Joel wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Musomandera' yatangaje ko yiteguye gutanga Ibyishimo muri iki gitaramoÂ

Victor Rukotana yavuze ko afite ibihangano byinshi azifashisha muri iki gitaramoÂ

Chrisy Neat usanzwe ari Producer yagaragaje ko iki gitaramo kizamubera umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo agezeho

Julius Mugabo uri mu bategura iki gitaramo, yavuze ko bazakigeza no mu bindi bihugu

Alice uri mu bategura iki gitaramo, yatangaje ko kizajya kiba buri mwaka

Itsinda rya J-Sha ryavuze ko iki gitaramo kiyongereye mu bindi basanzwe bakoraÂ

Umukirigitananga Siboyintore yavuze ko umuziki gakondo ukwiye gushyigikirwaÂ
AMAFOTO: Sando PhotographerÂ