Impunzi zirenga ibihumbi 36 zari mu Rwanda zabonye ibihugu bizakira mu myaka 15 ishize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kwimurira impunzi mu gihugu cya gatatu ni uburyo bwo kuzivana mu gihugu zahungiyemo bwa mbere, zijyanwa mu kindi gihugu cyize kuri dosiye yazo, kikemera kuzakira yaba ari imwe cyangwa umuryango wayo wose, hanyuma kikayiha uburenganzira bwo gutura bwa burundu.

Ni uburyo bukemura ibibazo by'ubuhunzi mu buryo bwa burundu ku mpunzi zidafite amahitamo yo kwisanga mu gihugu zahungiyemo cyangwa gusubira aho zikomoka, kandi zikeneye guhabwa umutekano mu gihugu zibamo.

Mu biganiro Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira yagiranye na Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano muri Sena y'u Rwanda ku wa 27 Ugushyingo 2024, yagaragaje ko impunzi nyinshi ziri mu nkambi ziba zishaka kujya mu bihugu nka Amerika, Canada n'ahandi.

Ati 'Abamaze kujya hanze, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika [n'ahandi] ni 5000 muri uyu mwaka. kuva mu 2006 bamaze kuba ibihumbi 36. Abo ni bo banditse. Mutekereze abo bantu bava he? Benshi bava hano kuri uru rutonde. Urutonde rujya kugabanyuka hakajyaho abandi babasimbura.'

Kuva intambara ya M23 yubuye mu myaka ibiri ishize impunzi z'abanye-Congo zinjiye mu Rwanda zikabakaba ibihumbi 15, mu gihe habariwemo n'abo mu bindi bihugu zihita zirenga ibihumbi 16.

Muri rusange impunzi ziba mu Rwanda zifashwa kwihangira imirimo ndetse zanahawe ibyangombwa bituma zishobora gupiganira imyanya y'akazi mu nzego zitandukanye z'ubuzima bw'igihugu.

Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ko hari n'igihe usanga impunzi zihimba amasano kugira ngo zibashe kugera mu bihugu runaka, ndetse abashyizwe ku rutonde rw'abazagenda bigatuma batagira icyo bimarira.

Ati 'Impunzi rimwe na rimwe zirabeshya bagahimba amasano bafitanye n'abantu bagiye. Abo bantu bategereje kugenda ni abantu batagira n'ikintu bakora cyatuma batera imbere, kuko bumva ko nta mizi bafite mu gihugu cyabakiriye.'

Minisitiri Maj. Gen (Rtd) Murasira yagaragaje ko abitegura kujya mu bindi bihugu baganirizwa n'inzobere mu buzima bwo mu mutwe ku buryo bitagira ingaruka nyinshi ku byo bakora n'ubwo biba bitoroshye.

Yahamije ko impunzi ziri mu Rwanda kuba zituruka mu bice bitandukanye by'Isi biri mu bituma zikomeza kuba nyinshi, ariko zikwiye kumva ko igihugu zirimo n'ibyo zakomotsemo ari byiza.

Ati 'Urabona dufite nk'impunzi z'ubwoko bumwe ubwo bwoko bushobora gushira hariya kuko impunzi igize Imana ikigira muri Amerika ntacyo bimubwiye, ariko ntabone ko aho yari ari na we igihugu cye ni cyiza wenda kurusha na Amerika.'

Imibare igaragaza ko u Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 135, ziri mu nkambi ya Mahama icumbikiye ibihumbi 68.115, iya Kiziba icumbikiye 14,350, iya Kigeme irimo 14,868, Mugombwa irimo 11,980, mu nkambi ya Nyabiheke harimo 11,480 na Nkamira icumbikiye abarenga 4000.

MINEMA yagaragaje ko impunzi zirenga ibihumbi 36 zimaze kubona ibihugu bizakira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impunzi-zirenga-ibihumbi-36-zari-mu-rwanda-zabonye-ibihugu-bizakira-mu-myaka-15

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)