Mu gitondo cyo kuwa 27/11/2024, inzego z'umutekano n'iz'ubutabera z'u Rwanda zashyikirije iz'Ubuhinde uwitwa Salman Rehman Khan ngo ajye kuryozwa ibyaha by'iterabwoba akurikiranyweho mu gihugu cye.
Salman Rehman Khan rero yari yibeshye ku Rwanda, kuko yibwiraga ko atorotse ubutabera, cyane ko yumvaga ibindi byihebe nka Ingabire Victoire byidegembya, kandi atarabirushije gukemukira igihugu cyabo.
Salman Khan kandi agomba kuba yarumvise ko icyihebe Paul Rusesabagina n'abafatanyacyaha bacyo bagiriwe imbabazi, nyuma y'ubwicanyi n'ibindi bikorwa by'iterabwoba byabahamye.
Kwari ukwibeshya ariko, kuko u Rwanda atari paradizo y'abanyabyaha, ko ahubwo ibyemezo byarwo bishingira ku ngingo nyinshi, zirimo no kubaka ubumwe n'ubwiyunge.
Ikindi, n'abo yumva bahawe imbabazi, ntibibaha uburenganzira bwo gusubira mu byaha, kuko abazakomeza kubyivurugutamo, nk'uko bimeze kuri Ingabire na Victoire, bishobora kuzababera bibi kurusha na mbere. Ni ibyo Perezida wa Repubulika yise' kongeramo uruviri'.
Urugero rwa Salman Khan rero rwagombye guha ubutumwa ibyihebe nka Ingabire Victoire, Paul Rusesabagina, n'abandi bibwira ko ngo isi izavuza induru umunsi bongeye kuryozwa ibyaha by'iterabwoba banze kuzibukira. Erega na ba Salman Khan ntibabuze ababashyigikiye, batera inkunga n'ibikorwa byabo by'iterabwoba, ndetse banabizezaga ko ntawe uzatinyuka kubafata. Nyamara iyo bageze aho umwana arira nyina ntiyumve, barirwariza!
Ibimenyetso simusiga, Rushyashya yanabagejejeho kenshi, byerekana ko Ingabire Victoire agikorana n'imitwe y'iterabwoba nka FDLR , doreko we n'abandi bagizi ba nabi babana muri FDU-INKINGI, buri kwezi bakusanya, ku mugaragaro, icyo bise' impamba', ni ukuvuga amafaranga afasha Ingabire na FDLR mu migambi y'iterabwoba.
Ingabire Victoire kandi yumvikana kenshi avuga ko ashyigikiye Abakongomani bagize umutwe wa'Wazalendo', uyu ukaba ari umufatanyabikorwa wa Leta ya Kongo na FDLR muri jenoside ikorerwa Abatutsi n'Abahema bo mu burasirazuba bwa Kongo.
Paul Rusesabagina nawe ntiyaretse ubugambanyi no gukorana n'ibyihebe, nyamara ubwo yasabaga imbabazi Perezida Kagame, yavugaga ko aciye ukubiri burundu n'imitwe y'iterabwoba. Ibiganiro atanga ku maradiyo no mu biganiro atumirwamo n'abagome nka we, ntatinya kuvuga ko azarinda arunduka akirwanya 'Leta y'abavantara'. Umutwe we wa FLN uracyafite ibirindiro muri Kongo no mu Burundi.
Nk'uko byasobanuwe kenshi, u Rwanda rufite uko rwishakamo ibisubizo bijyanye n'amateka yarwo, rukavuguta umuti kenshi unasharira cyane, mu bihugu byinshi utanashoboka cyangwa wagorana kunywa, kabone n'ubwo waba uvura.
Ni muri urwo rwego hajya hagaragara kwihanganira abanyabyaha, kugirango bahabwe andi mahirwe yo kubaka uRwanda rushya.
Ibi bitangaza benshi, ndetse abahawe ayo mahirwe hakaba ubwo bayafata nk'uburenganzira cyangwa ubuhangange basumbya Leta. Nyamara uku ni ukwishuka, kuko uko guhumiriza no kwihangana bitavuze ko bitagira umupaka.
Uko inzego z'umutekano n'iz'ubutabera z'uRwanda zumvise ubusabe bw'Ubuhinde, maze Salman Rehman Khan agasubizwa iwabo ngo akurikiranweho ibyo aregwa, ni nako zizumva ubusabe bw'Abanyarwanda bifuza ko ibyihebe, cyane cyane nka Ingabire Victoire uri mu Rwanda, bishyirwa aho byagombye kuba biri, aho gukomeza kwishuka ko biri hejuru y'amategeko.
Twibuke ko Salman Rehman Khan 'akekwaho' ibyaha by'iterabwoba, mu gihe ingabire Victoire n'ibindi byihebe, bo byamaze kubahama.
Umufaransa wari urambiwe agasomborotso yaravuze ngo' trop c'est trop', Umwongereza we ati' enough is enough'!
The post Icyihebe Salman Rehman Khan cyumvaga Ingabire Victoire yidegembya kikibeshya ko mu Rwanda tworora ibyihebe appeared first on RUSHYASHYA.