Mu busanzwe bahugurirwaga mu Ishuri rya Polisi rya Gishari ryo mu Ntara y'Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana, cyangwa mu Ishuri rya gisirikare ry'i Gako, Rwanda Military Academy.
Ibi birori byabaye ku wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024, byitabiriwe na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, wanakiriye indahiro z'aba bofisiye bato bashya.
Byari byitabiriwe kandi na Minisitiri w'Umutekano w'imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, n'abandi banyacyubahiro batandukanye.
Aba bofisiye bato 166, basoje amasomo yabo, barimo ab'igitsinagore 27, bakaba bari bamaze amezi 15 bahabwa amahugurwa.
Muri aba , 66 bari basanzwe mu kazi, abandi 100 bakaba baraturutse mu buzima busanzwe. Harimo 10 bagiye gukorera amahugurwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako, Rwanda Military Academy.
Mu gihe aba bofisiye bamaze bahugurwa, bahawe ubumenyi mu micungire y'amagororero y'igihugu n'iy'abagororwa, ubumenyi mu bijyanye n'umutekano, ubumenyi mu bijyanye no kuyobora abandi no kuba abanyamwuga kandi bakarangwa n'ikinyabupfura.
Bakoze imyitozo ibafasha gusobanukirwa neza ibyo bize mu ishuri n'uko bishyirwa mu bikorwa, n'indi ituma bagira umubiri uzira umuze ndetse banahabwa umwanya wo kwimenyereza umwuga.
Reba amafoto yaranze uyu muhango
![]()
Ubwo Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yari asesekaye ahari hagiye kubera ibi birori
![]()
Umuyobozi Mukuru w'Ishuri ry'amahugurwa rya RCS, ACP Emmanuel Nshozamihigo Rutayisire, yashimiye abafatanyabikorwa bose ba RCS
![]()
Uwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, ni rumwe mu nzego zishinzwe umutekano mu Rwanda
![]()
Ubwo uwari umuyobozi akarasisi yajugunyaga inkota mu bicu
![]()
Ubwo abacungagereza bamurikaga ibirango by'Igihugu cy'u Rwanda
![]()
Nyuma yo guhumuza kw'ibirori habayeho gucinya akadiho
![]()
Ni ibirori byari byitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye
![]()
Mu bahawe ipeti, harimo abofisiye bato b'igitsinagore 27
![]()
Minisitiri w'Umutekano imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta, na we yari yitabiriye
![]()
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yari ahari
![]()
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yahanuye aba bofisiye bashya abasaba kuba abanyamwuga mu mirimo yabo
![]()
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, asobanurirwa amasibo na Supt Gerard Munyangeyo wari uyoboye akarasisi
![]()
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, akihagera hahise haririmbwa indirimbo yubahiriza Igihugu
![]()
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, aganira n'Umuyobozi Mukuru w'Ishuri ry'amahugurwa rya RCS, ACP Emmanuel Nshozamihigo Rutayisire
![]()
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, afata ifoto y'urwibutso n'itsinda rimwe ry'abahawe ipeti
![]()
Kirabo Alice wabaye uwa gatatu, yahembwe
![]()
Byari akanyamuneza ku masura y'abari aho bose
![]()
Iyi ni isibo yari iherekeje ba ofisiye bato bahawe ipeti
![]()
Iyi foto yafashwe ubwo aba bofisiye bato bari bamaze kurahirira kuzuzuza neza inshingano zabo
![]()
Imwe mu masibo ane yari agizwe n'abofisiye bato bashya bahawe ipeti rya AIP
![]()
Imihagararire yabo nta kindi yerekana uretse ubunyamwuga
![]()
Iki ni ikibuga cyo mu Ishuri ry'amahugurwa ry'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, riherereye i Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba cyakorewemo akarasisi
![]()
Iki gikorwa ni ubwa mbere kibaye, abanyeshuri bahuguriwe mu ishuri ry'amahugurwa rya RCS
![]()
Iki ni igisobanuro cy'ibyishimo
![]()
Hahembwe batatu bitwaye neza muri aya mahugurwa
![]()
Guverinoma y'u Rwanda yasezeranyije ko muri iki kigo hazakomeza gutangirwa amahugurwa kandi n'umubare w'abayahabwa ukiyongera
![]()
Bamwe mu bofisiye bakuru b'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, bari baje kwifatanya n'abandi
![]()
Bamwe mu bacungagereza bihera ijisho uko bagenzi babo bakora akarasisi
![]()
Akarasisi kari kayobowe na Supt Gerard Munyangeyo
![]()
Akarasisi kakozwe n'amasibo atandatu arimo abiri yari aherekeje abofisiye bahawe ipeti rya AIP
![]()
Aha Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yari ari gusobanurirwa aya masibo y'abofisiye bato bashya
![]()
Abofisiye bato barahiriye kuzuza neza inshingano zabo
![]()
Abo mu nzego z'umutekano ni uku babigenza iyo haririmbwa indirimbo y'ubahiriza Igihugu
![]()
Abofisiye bato barahiriye kuzuza neza inshingano bahabwa n'igihugu
![]()
Abayobozi mu nzego zinyuranye z'umutekano mu Rwanda bari babukereye muri ibi birori
![]()
Ababyeyi bari batindiwe no guhumuza kw'ibirori kugira ngo bagaragarize abana babo urukundo
![]()
Aba ni bamwe mu bacungagereza ubwo bari baje kwifatanya na bagenzi babo
![]()
Aba bofisiye bato bahawe ipeti rya 'Assistant Inspector of Prison- AIP'
![]()
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, afata ifoto y'urwibutso n'itsinda rimwe ry'abahawe ipeti
Amafoto: Kwizera Hervé
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mafoto-50-ibakwe-n-ubuhanga-by-aba-ofisiye-bashya-binjiye-muri-rcs