Ivan Minnaert yabonye ikipe nshya hanze y'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutandukana na Gorilla FC, Ivan Jacky Minnaert yamaze kubona ikipe nshya ya Fassell yo muri Liberia.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2024 ni bwo uyu mutoza uheruka gutandukana na Gorilla FC muri Gicurasi, yatangajwe nk'umutoza mushya w'iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Liberia.

Iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere ikaba ifite igikombe kimwe cy'igihugu yatwaye muri 2014, muri 2015 yakinnye CAF Confederation Cup iviramo my ijonjora ry'ibanze.

Ivan Minnaert watoje amakipe atandukanye mu Rwanda nka Rayon Sports na Mukura, yagizwe umutoza wa Gorilla FC muri Gashyantare 2024 aho yari yahawe intego zo kugumisha iyi kipe mu cyiciro cya mbere.

Nubwo yayisanze iri habi, iyi kipe yaje gukora uko ashoboye kose iguma mu cyiciro cya mbere aho yasoje ku mwanya wa 10 gusa ntibumvikanye ngo abe yakomeza kuyitoza mu mwaka w'imikino wa 2024-25.

Ivan Minnaert yabonye ikipe nshya



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ivan-minnaert-yabonye-ikipe-nshya-hanze-y-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)