Ishuri ritangaje! Wakwibaza riherereye mu kihe gihugu! Shira amatsiko. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Akare ka Kayunga muri Uganda, Andrew Muwonge wari kumwe n'itsinda rigari ry'abayobozi baturutse mu nzego zitandukanye za Leta , batunguwe no gusanga abanyeshuri bigira munsi y'igiti kizengurutswe n'amashara y'insina kandi ari ikigo cya Leta.

Ni abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza ya Sokoso mu gace kitwa Galilaaya. Umuyobozi w'Akarere ubwo yasuraga aka gace yatunguwe no kubona aba banyeshuri biga bicaye hasi munsi y'igigiti ariko banakikijwe n'amashara nk'uruzitiro rw'ishuri.

Muri aka gace ngo basanzwe bafite ikibazo cy'ibikorwaremezo bidahagije birimo ayo mashuri amavuriro n'imihanda. Ibyo ngo bituma badindira mu iterambere ndetse n'ireme ry'uburezi rikaba ikibazo.

Umuyobozi w'akarere yavuze ko agiye kububakira umuhanda w'ibirometero 11 uzabafasha kunyuzaho ibikoresho bizakoreshwa mu kububakira andi mashuri. Yavuze ko mu mwaka w'ingengo y'imari ubuyobozi buzabubakira amashuri aziyongera kuri ane ahoraho iki kigo cya Sokoso cyari gifite.

Iki kigo gisanzwe cyigamo abanyeshuri 450. Iyo imvura iguye usanga abarimu bahagarika kwigisha bagakwira imishwaro. Mu gihe cyo kubaka amashuri yose ngo azaba afunzwe kugeza yuzuye.

The post Ishuri ritangaje! Wakwibaza riherereye mu kihe gihugu! Shira amatsiko. appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/ishuri-ritangaje-wakwibaza-riherereye-mu-kihe-gihugu-shira-amatsiko/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)