Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by'ingendo rusange mu ntara zitandukanye z'u Rwanda, bikaba byari biteganyijwe gutangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Mata 2026.
Ni mugihe ku ruhande rw'abagenzi, abamotari ndetse n'abashoferi bo bari kuganya bavuga ko kuba ibiciro byiyongereye byabagizeho ingaruka zikomeye.

Abagenzi, abashoferi n'abamotari braganya bikomeye
Iyo uzengurutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali aho abagenzi bategera imodoka, uri kuhasanga amaganya haba ku ruhande rw'abagenzi, n'abatwara abagenzi cyane cyane abatwara ibinyabiziga bikoresha esanse.
Ni amaganya bari guterwa n'uko ibiciro  by'ingendo byiyongereye kubera izamuka ry'ibikomoka kuri Peteroli aho icyerecyezo cya menshi cyageze ku mafaranga y'u Rwanda ibihumbi 11.445.
Bamwe mu bagenzi baganiriye na Flash ubwo twanyarukiraga muri gare ya Batsinda bavuga ko ibiciro biri hejuru bityo bikaba bitaboroheye na gato.
Â
Ku ruhande rw'abamotari ho, uwaganiriye na Flash yatubwiye ko kubera ingorane ingorane bari guhura na zo muri iki gihe ibiciro bya ESANSE byiyongereye, aruko usanga abagenzi bagishaka kugendera amafaranga bakoreshaga mbere nyamara esanse na mazutu byarazamutse.
Mu minsi yashize Minisitiri w'intebe Dr. Justin NSENGIYUMVA, yasabye abanyarwanda gukoresha neza ibikomoka kuri peteroli, bagabanya ingendo zitari ngombwa ndetse n'izindi ngamba Leta igenda ishyiraho zirimo gukangurira abantu gukoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange igihe nta gahunda yihariye bafite..
Nk'uko byatangajwe Ku rutonde rw'uko ibiciro bihagaze, urugendo rufite igiciro kiri hejuru kurusha izindi ni uruva i Nyabugogo rugana i Kamembe unyuze i Huye, aho ruzajya rwishyurwa amafaranga y'u Rwanda 11.445. Mu gihe uhisemo inzira inyura i Karongi, urugendo ruzajya rutwara 10.296 Frw. Mu ntara y'Amajyaruguru, urugendo rwa Nyabugogo-Musanze ruzajya rwishyurwa 3.821 Frw, mu gihe mu ntara y'Amajyepfo, urugendo rwa Nyabugogo-Huye ruzajya rutwara 5.068 Frw.
Ku rundi ruhande, mu ntara y'Iburasirazuba, urugendo rurerure rwa Nyabugogo-Kagitumba ruherereye mu Karere ka Nyagatare ruzajya rwishyurwa 7.900 Frw, naho urugendo rwa Nyabugogo-Rusumo mu Karere ka Kirehe ruzajya rutwara 7.029 Frw.
Ibi biciro bishya byashyizweho hashingiwe ku izamuka ry'ibikomoka kuri peteroli. Guhera ku wa Gatandatu tariki 4 Mata 2026, Lisansi iragura Amafaranga y'u Rwanda 2,303 kuri Litiro, naho Mazutu ikagura Amafaranga y'u Rwanda 2,205 kuri Litiro.
Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byaherukaga kuvugururwa ku itariki 4 Werurwe 2026, aho Lisansi yaguraga 1,989Frw kuri litiro, bivuze ko yiyongereyeho amafaranga y'u Rwanda 314 kuri litiro, mu gihe Mazutu yaguraga 1,948Frw kuri litiro, yiyongereyeho amafaranga y'u Rwanda 257 kuri litiro.
RURA yatangaje ko ibi biciro bishya byashyizweho hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi z'ingendo rusange, harebwa ku mpinduka z'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli ndetse n'ibindi bigira ingaruka ku mikorere y'abatwara abagenzi.
Abagenzi n'abatwara ibinyabiziga basabwe kubahiriza ibi biciro bishya, mu rwego rwo kwirinda amakimbirane no gukomeza gutanga serivisi inoze.
Â
The post AMAGANYA NI YOSE KUVA AHI IBICIRO BISHYA BY'INGENDO BITANGIRIYE KUBAHIRIZWA. appeared first on FLASH RADIO&TV.