Kuzunguza ibitoki nimiti yica imbeba! Ubuzim... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuziki ni kimwe mu bintu bimaze gutera imbere binajyanirana kandi n'uruganda rw'imyidagaduro rwose muri rusange muri Afurika.

Gusa benshi mu barubarizwamo batekereza gusa ku bihe byiza abantu b'ibyamamare baba barimo, nyamara ntibatekereze ku buzima butoroshye banyuzemo kugera aho bageze.

Uyu munsi twatereye akajijisho kuri bamwe mu byamamare bo mu gihugu cya Nigeria bari mu bihe byiza muri Afrika no ku Isi, tubategurira bimwe mu byo batangaje bahoze bakora mbere yo kwamamara.

Tems

Icyamamare muri Afrobeats, Tems umaze igihe atigisa Isi mu bikorwa biremereye mu myidagaduro, no kuba yaragukanye Grammy Award, birashoboka ko ibyo byose bitari bukunde iyo akomeza kwizirika ku kazi yakoraga mbere yo kujya mu muziki.

Mu kiganiro kimwe yagiranye na Korty EO yagarutse ku kazi yahoze akora mbere yo kwinjira mu muziki ati: 'Nahoze nkora mu iyamamazabikorwa ryifashishije ikoranabuhanga.' Agaragaza ko atari mwiza muri ako kazi, kugeza n'ubu akaba atibaza niba ari we wakoraga ako kazi.

Joeboy

Uyu muhanzi umaze kugwiza ibigwi, mbere yahoze akora mu ruganda rutunganya amazi. Icyo gihe yakoraga mu kwamamaza aho yabaga asangiza abantu ubwiza bw'ibyo bakora.

Mu kiganiro na Afrobeats Intelligence Podcast, yumvikanye agira ati: 'Ubwo nigaga muri Kaminuza nigeze guhagarikwa icyo gihe nahise mfata umwanzuro wo gushaka akazi namaze amezi 3 nkashaka muri Lagos yose.' Yaje kubona akazi mu ruganda rutunganya amazi.

Banky W

Banky W umaze igihe mu muziki, yabaye umupasiteri, ubu ari mu banyapolitike babigize umwuga, ariko mbere yabanje gukora mu resitora mu kugurisha imyenda. Yanagurishijeho ibyuma byo mu gikoni [Kubibunza].

Banky asobanura uko byagenze, yagaragaje ko yabonye buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza imwe yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ariko ababyeyi be bakaba batari bafite ubushobozi bwo kumufasha kuyigamo. 

Avuga ko yagombaga kwifashisha amafaranga macye ishuri ryamugeneraga akanakora ibindi byinshi kugira ngo abashe kubaho. Yavuze ko bitari byoroshye. Ibi yabitangaje mu gikorwa cyateguwe na Modern Democatic Party muri 2018.

P-Square

Aba banyabigwi mbere yo kuba ibyamamare bakoraga akazi gasanzwe aho Paul yakoraga nk'umunyamashanyarazi naho Peter agakora ibikoresho bishaje by'ikoranabuhanga.

Peter Okoye yatangaje aya makuru mu kiganiro yagiranye The Beat 99.9 muri 2014 aho yagize ati: 'Nahoze nkora ibikoresho binyuranye by'amashanyarazi.'

Timaya

Uyu muhanzi we yigarutseho mu ndirimbo yise "Plantain Boy", ahishura ko yanyuze mu buzima butamworoheye.

Mu kiganiro yagiranye Coca Cola Urban Music Festival muri 2021, yumvikanye agira ati: 'Nahoze ngurisha ibitoki, ariko ubu ndi umukire.'

Avuga ko yanyuze mu buzima butoroshye ati: 'Nanyuze mu bihe bitoroshye, niba wibwira ko uri kunyura mu bikomeye ntuzigere ucika intege, komeza ugerageze umunsi umwe uzatsinda.'

Patoranking

Muri iyi minsi ari mu bihagazeho ndetse afite umuryango yatangije ufasha abatishoboye cyane cyane abanyeshuri. Avuga ko mbere yacuruzaga imiti yica imbeba [Sumuyapanya]. Yabaheyo kandi umuyede ku mashatsiye atandukanye.

Ibi yabigarutseho mu itangwa ry'ibihembo bya Headies Next Rated muri 2014. Ati'Nimbabwira ko nigeze kubeshwaho no gucuruza imiti yica imbeba, Ese muranyizera? Nimbabwira ko nigeze kubaho umuyede murabyakira? Ariko Imana yankuyeho igisuzuguriro.'

Patoranking avuga ko inkuru ye yakabereye abandi urugero kandi ko umuntu adakwiriye na rimwe kwizera abantu bamubwira ko atabigeraho atabikora.

Banky W avuga ko ubuzima bwatumye akora ibikoreka n'ibidakoreka ngo abashe kugera ku cyo yifuza Tems yatangaje ko atiyumvisha ukuntu yakoze mu birebana n'iyamamazabikorwa kuko byari ibya 'mbuze uko ngira' Timaya agaragaza ko icyo umuntu yakwifuza kugeraho cyose yakigeraho yihereyeho ibyo yanyuzemoPatoranking umaze kuba ikimenyabose yigeze gucuruzaho imiti yica imbeba anaba umuyede ariko Imana yamuhinduriye amateka avuga ko yayahindurira buri umwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143916/kuzunguza-ibitoki-nimiti-yica-imbeba-ubuzima-bwa-mbere-yubwamamare-bwabarimo-tems-patorank-143916.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)